blank

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025 kuri Stade ya Muhanga ikipe ya AS Muhanga yakiriye La Jeunesse mu mukino usoza shampiyona y’ikiciro cya Kabiri. Byari biteganijwe ko umukino utangira Saa Cyenda Zuzuye ariko utangira ukerereweho iminota irindwi bitewe n’uko kuri stade ya Ngoma ahaberaga umukino Etoile de l’Est yari yakiriyemo Gicumbi FC, imbangukiragutabara (Ambulance) yatinze kugera ku kibuga kuko imikino yagombaga gutangirira rimwe. Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi dore ko kwinjira byari ubuntu ahadatwikiriye mu gihe ahatwikiriye byasabaga kwishyura amafaranga 1,000.

Umukino watangiye amakipe yombi agerageza gusatirana, ku munota wa 2 AS Muhanga yabonye uburyo imbere y’izamu ariko umunyezamu wa La Jeunesse, Kabera Bonheur afata umupira neza. Ku munota wa 4 Mutebi Rachid yazamukanye umupira mu rubuga rw’amahina myugariro wa La Jeunesse awukuraho usanga Kubwimana Olivier atera mu izamu ariko umunyezamu Kabera Bonheur awukuramo. Ku munota wa 11 Bolila Stephane Loma yasize ba myugariro ba AS Muhanga, yinjira mu rubuga rw'amahina ariko umupira bawukuraho ujya muri koroneri yatewe na Ishimwe Moise ariko ntiyagira icyo itanga.

Ku munota 14, Kalisa Jamir yatsindiye AS Muhanga igitego cya Mbere. AS Muhanga yakomeje gusatira cyane. Ku munota wa 18, Ntwari Assuman yakandagiwe n’umukinnyi wa La Jeunuesse aravurwa asubira mu kibuga ariko ku munota wa 22 biranga asimburwa na Abumuremyi. Ku munota 23 Pacific Niyokwizera yasize ba myugariro ba AS Muhanga yinjira mu rubuga rw'amahina ariko myugariro wa AS Muhanga amukura umupira ku kirenge. Ku munota wa 29, AS Muhanga yahushije uburyo ku ishoti ryatewe na Harerimana Jean Claude ariko umuzamu awukuramo.

blank
Kalisa Jamir watsindiye AS Muhanga igitego cya mbere

Ku munota wa 31, umunyezamu yarokoye Rukundo Samuel AS Muhanga ku mupira watewe mu izamu awukuramo. Ku munota wa 38, ku burangare bwa ba myugariro ba AS Muhanga Rwazigama Akbar yishyuriye La Jeunesse igitego biba bibaye igitego kimwe kuri kimwe (1-1). Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine, ku munota wa 45+2 AS Muhanga yahushije uburyo imbere y’izamu ku mupira Mugiraneza Jean Claude yaherejwe nyuma yo gusiga ba myugariro ba La Jeunesse ariko ateye ishoti umupira uca iruhande rw’izamu. Igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe kuri kimwe (1-1). Mu gihe ku kibuga cy’i Ngoma basoje igice cya mbere ari igitego 1 cya Gicumbi FC ku busa bwa Etoile de l’Est (1-0).

Igice cya kabiri cyatangijwe na La Jeunesse wabonaga yagarutse ifite intego yo gutsinda ibitegeo byinshi. Ku munota wa 63, La jeunesse yabonye kufura yatewe na Pacific Mupenzi ariko umunyezamu Rukundo Samuel awufata neza. Ku munota wa 72 Harerimana Jean Claude yatsindiye AS Muhanga igitego cya kabiri. Ku munota wa 74 AS Muhanga yahushije igitego cyabazwe ku mupira Kalisa Jamir yaherejwe na Mutebi Rashid awuteye uca hejuru y’izamu. Ku munota wa 76 AS Muhanga yongeye kunanirwa gutsinda igitego ku mupira Mutebi Rashid yinjije mu rubuga rw’amahina ariko ba myugariro ba La Jeunesse bawukuraho. Ku munota 82 La Jeunesse yabonye koroneri itagize icyo itanga.

Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota 4, ku munota wa 90+2 AS Muhanga yahushije uburyo ku mupira Hakizimana Adolphe yahereje Niyonizeye Telesphore awuteye uca iruhande rw’izamu. Umukino waje kurangira ari ibitego 2-1, AS Muhanga iba ibonye itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere izamukanye na Gicumbi FC nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est ibitego 2-0.

Gicumbi FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri n’amanota 12, AS Muhanga iba iya kabiri n’amanota 10, Etoile de l'Est iba iya gatatu n’amanota 6 mu gihe La Jeunesse yasoje ari iya kane n’amanota 5.

Kuri uyu mukino umutoza wa AS Muhanga, Munyeshema Gaspard yari yahisemo gukoresha: Rukundo Samuel (GK, 1), Twagirimana Fulgence (C, 15), Niyonsenga Eric (3), Kubwimana Olivier (4), Ntwali Asman (22), Mugiraneza Jean Claude (6), Gihozo R. Bazil (21), Kalisa Jamir (12), Mutebi Rachid (9), Harerimana Jean Claude (10), na Habibu Olaya (25).

Abasimbura: Cyimana Shalome (30), Ndayishimiye Celestin (23), Abumuremyi (2), Mutsinzi Claude (16), Mugiraneza Jean Pierre (14), Iradukunda Siradji (8), Niyindorera Ildephonse (18), Niyonizeye Telesphore (19), na Hakizimana Adolphe (11).

Umutoza wa La Jeunesse, Litamana Louis Lotombo yari yahisemo gukoresha: Kabera Bonheur (GK, 30), Cyuzuzo Ally (C, 2), Isaac Eze (90), Pacific Mupenzi (17), Moise Ishimwe (29), Pacific Kwizera (45), Pacific Niyokwizera (11), Hashim Niyonkuru (66), Bolila Stephane Loma (13), Abdou Nizeyimana (10), na Rwazigama Akbar (9).

Benjamin Ntwali (87), Jonh Tsibanda ntabmuze (88), Nicky Orly Ajeneza (60), Jean Michel Byukusenge (27), Schadrack Rwakageyo (55), Regis Irababizi (18), Abdoulahiman Rulinda (21), Augustin Habimana (19), na Pacific Karisa (28).

blank
AS Muhanga yazamutse mu kiciro cya mbere
blank
Kalisa Jamir yishimira igitego yatsinze
blank
Abakinnyi ba AS Muhanga bishimira igitego
blank
Jado Max Nduwayezu niwe wari MC kuri uyu Mukino

Amafoto: AS Muhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *