Imikino yo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda, izatangira kuwa 7 Gashyantare 2025 hakinwa imikino y’umunsi wa 16.
Kuwa 7 Gashyantare 2025: Vision FC izakira Gorilla FC. Kuwa 8 Gashyantare 2025: Mukura FC VS izakira Muhazi United FC, Rutsiro FC yakire Police FC, AS Kigali FC yakire Bugesera FC, Kiyovu Sports FC yakire APR FC FC. Kuwa 9 Gashyantare 2025: Marine FC izakira Gasogi United FC, Amagaju FC yakire Etincelles FC, Rayon Sports FC yakire Musanze FC.
Umukino ukomeye muri shampiyona uzaba kuwa 10 Gicurasi 2025 APR FC yakira Rayon Sports FC, Kiyovu iri ku mwanya wa nyuma izakira Rayon Sports kuwa 15 Gashyantare 2025. Amagaju azakira Rayon Sports kuwa 22 Gashyantare 2025, Mukura VS yakire APR kuwa 23 Gashyantare 2025.
Amakipe ya Amagaju na Mukura VS zizasoza shampiyona zakirira kuri Kamena, kubera kuko stade ya Huye izavugururwa.
