blank

Kuri uyu wa mbere, tariki 24 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium hasozwa umunsi wa 18 wa Shampiyona Gasogi United yakiriye Kiyovu Sport. Ni umukino watangiye saa cyenda n’igice.

Amakipe yombi yatangiranye ishyaka ariko igeze imbere y'izamu ry’indi ntibyaze amahirwe yabonye umusaruro. Ku Munota wa 20 gusa Hakizimana Adolphe yatsindiye Gasogi United igitego. Kiyovu Sport ntiyacitse intege ikomeza gushaka uburyo bwo kwishyura ariko igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Gasogi ku busa bwa Kiyovu Sports.

Igice cya Kabiri cyatangiye Kiyovu Sports ikina neza n'imbaraga nyinshi ubona ko ishaka igitego cyo kwishyura biranayihira ku munota wa 50 Shelf Bayo atsinda igitego cyiza n'umutwe.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana ariko Kiyovu Sports ariyo igera ku izamu ariko ba myugariro ba Gasogi United bakayibera ibamba.

Ku munota wa 72, Nziza Jean de Dieu Udahemuka yokereye ikosa Tegra Tabu Crespo hatangwa kufura yatewe na Mosengwo Tansele ariko umupira ujya ku ruhande. Gasogi United nayo yongeye gushyiramo imbaraga isatira Kiyovu Sports maze Ku Munota 83 Gasogi  ibona kufura yatsinzwe neza cyane na Ibiok Kokoete biba ibitego 2-1 .

Ku Munota wa 90+6 Kiyovu Sports yabonye kufura hafi y'urubuga rw'amahina rwa Gasogi United bigera aho umunyezamu Djihad Nzeyurwanda ariwe ujya kuyitera ariko ayitera mu rukuta rw'abakinnyi ba Gasogi United. Umukino warangiye Gasogi itahukanye insinzi n'ibitego Bibili kuri Kimwe cya Kiyovu Sports (2-1).

Mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza wa Kiyovu Romami Marcel, yagize ati: “Nibyo dutakaje umukino, umukino twifuzaga amanota 3 yuzuye, ariko bigeze ku munota wa nyuma biranze. Ubwo ni ukureba uko twashakira ahandi ayo mahirwe asigaye.”

Abajijwe ikitaragenda neza muri Kiyovu Sport kuva atangiye kuyitoza, yasubije ati: “Namwe mwese murabibona turimo turagerageza uburyo bw’imikinire, uburyo bwo gutsinda. Igisigaye ni uburyo turimo turinjizwa ibitego bitumvikana, nicyo kintu kiri kutubangamira umunsi ku wundi. Imikino iracyahari amanota 7, 9 dushobora kuyakuramo, turacyafite icyizere.”

Abajijwe niba afite ikizere cyo kuva ku mwanya wa nyuma yagize ati: “Yego, dusigaje imikino 12, uri kure cyane aturusha amanota 9, turacyafite imikino myinshi cyane. Ntabwo dushobora gutakaza ikizere ku ikipe yacu ya Kiyovu.”

Gasogi United gutsinda uyu mukino byatumye ifata umwanya wa Karindwi n'amanota 24, Kiyovu Sports yo iguma ku mwanya wa nyuma n'amanota 12 ndetse n’umwenda w'ibitego 19. Gasogi United ikazakurikizaho kwakirwa na Rayon Sports ya mbere n’amanota 41, tariki 03/03/2025 naho Kiyovu Sports ikazakira Gorilla FC tariki 03/03/2025.

blank
Urutonde rwa Shampiyona y'ikiciro cya mbere
blank
Abakinnyi ba Gasogi bishimira igitego

blank

blank

blank

Amafoto: Rwanda Premier League

One thought on “Gasogi United isoje umunsi wa 18 itsindagira Kiyovu Sport ahabi”

Comments are closed.