Mu mukino ufungura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Gorilla FC yatsinze Vision FC 2-1, mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa kane, tariki 06 Gashyantare 2025.
Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi ari nako bigana ndetse buri kipe inagera ku izamu ry’indi ariko hakabura iyabibyaza umusaruro. Ku munota wa 17, Kwizera Pierrot yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye, kinaba igitego cya mbere gitsinzwe mu mikino yo kwishyura. Ku munota wa 35, Rutonesha Hesborn yatsinze igitego cyo kwishyura kuri penaliti nyuma y'ikosa umunyezamu wa Gorilla FC Michael Lutaaya yakoreye rutahizamu Seleman Landre amutegeye mu rubuga rw'amahina. Igice cya mbere cyaje kurangiye ari 1-1.
Ku munota wa 68, Rutonesha Hesborn yatsinze igitego cya kabiri cya Gorilla FC cyahesheje Gorilla insinzi kinaba igitego cye cya gatatu atsinze muri Rwanda Premier League.
Ku munota wa 87, kapiteni wa Gorilla FC, Murdah Victor yahawe ikarita itukura nyuma yo gukorera ikosa kuri rutahizamu wa Vision FC, Might Nuka Letteh.
Nyuma yo kwegukana intsinzi mu mukino wabimburiye imikino yo kwishyura, Gorilla FC yafashe umwanya wa gatatu n'amanota 26 ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda. Ikaba ari insinzi ya 7 ibonye muri uyu mwaka.
Uyu mukino kandi wagaragayemo abakinnyi bashya ikipe ya Vision yongeyemo mu kwezi kwa Mutarama 2025, aribo: Musa Esenu, Ganijuru Ishimwe Elie yatijwe na Rayon Sports, na Kategaya Eria yatijwe n’ikipe ya APR FC.
Abakinnyi abatoza, bari bahisemo gukoresha:
Vision FC: Lutaaya Michael (GK), Rurangwa Mossi, Ganijuru Ishimwe Elie, Hakizimana Aman, Stephen Bonney, Manzi Olivier, Rugangazi Prosper, Kwizera Pierre, Musa Esenu, Pascal Djobi Zabibo, na Mighty Muka Leteh.
Abasimbura: James Bienvenue Desire, Twizerimana Onesme, Nizeyimana Omar, Kwizera Jean D’Amour, Iyamuremye Christian, Irambona Patrick, Ndikumana Faustin Edgar, Kategaya Eria, na Nshimiye Laurent.
Gorilla FC: Muhawenayo Gad (GK), Durumercy Ikenna, Nduwimana Eric, Nshutinziza Didier, Moussa Omar, Murdah Victor (C), Nsanzimfura Keddy, Rutonesha Hesbon, Ali Sally Ipon, Selemani Landry, na Irakoze Darcy.
Abasimbura: Ntagisanayo Serge, Nsengiyumva Samuel, Nsihimwe Blaise, Ntwali Evode, Nduwimana Franck, Mudeyi Moussa Saleh, Mpolo Zizi Kisolokire, Karenzo Alex, na Himbazwa Jean Renne.


