Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare shampiyona y'ikiciro cya mbere yakomeje bakina umunsi wa 17 aho ikipe ya Gorilla yakiriye ikipe ya Musanze FC kuri Kigali Pele stadium ni umukino watangiye saa Cyenda n'iminota 12 nyuma y’uwahuje Police FC na Marine FC ukarangira ari 4-0.
Igice cya mbere cyatangiye Gorilla FC isatira ishaka gutsinda igitego ku munota wa 17 yabonye uburyo bwari gutanga igitego umupira uca ku ruhande rw'izamu .yakomeje yotsa igitutu byaje gutanga umusaruro ku munota wa 21' NDIKUMANA Landry yatsinze igitego cyiza cyane aho yacenze ba myugariro b'ikipe ya Musanze FC. Ntabwo Musanze yacitse intege yashatse kwishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 29' ibona kufura umupira bawutera hanze y'izamu. Gorilla yakomeje kotsa igitutu ishaka igitego cya kabiri ku munota wa 40' yongeye kurema uburyo bwari kuvamo igitego bateye umupira umuzamu awukuzamo amaboko awushyira muri koruneri. Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC 1-0 Musanze FC.
Mu gice cya kabiri Musanze FC yatangiranye impinduka isimbuza abakinnyi babiri kugira ngo ubusatirizi bugire imbaraga zo kwishyura no gutsinda igitego binjijwe.nta musaruro byaje gutanga bitewe n’uko ubwugarizi bwa Gorilla FC bwari buhagaze neza. Ku munota wa 55' Gorilla FC yongeye kubona uburyo bwari kuvamo igitego ishoti rikomeye ryatewe umuzamu akawukuzamo akaguru uca hejuru y'izamu. Yakomeje gusatira izamu aho yabuzaga amahwemo ubwugarizi bwa Musanze FC, guhuzagurika kw'abakinnyi no kuba bakwirinda kuba batsindwa igitego cya kabiri byatumye ku Munota wa 80 LETHABO Mathaba yerekwa ikarita itukura asohoka mu kibuga kubw'amakosa menshi yari yakoze kubera yari yeretswe ikarita y'umuhondo mu minota ya mbere mu gice cya kabiri.
Umukino warangiye Gorilla FC 1-0 Musanze FC. Ku mukino uzakurikira Gorilla FC izakira AS kigali FC mu gihe Musanze izasura Police FC.


Mu kiganiro n'abanyamakuru: Umutoza wa Gorilla FC Alain Kirasa yagize ati kuri uyu mukino nari mfite impinduka kuko hari Abakinnyi 6, Rutanga, Frank, Hesbone, Victor, Karenzi udutsindira ibitego bamwe bari bafite imvune akaba yashakaga kureba ko ibyo biga banabishyira mu bikorwa akaba ashimira abakinnyi ko bitwaye neza bakabona Amanota 3
Umutoza wa Musanze Rumumba Sostene nawe ati: “Ntabwo byatugendekeye neza kuko twatsinzwe igitego ku burangare, nari nabasabye ko tugomba gukina twubakiye kubyo tumaze iminsi dukora tugakomeza gukina umupira wacu kuko tuzi ko Gorilla FC ikinira hagati kandi n’ubundi ku burangare bwacu bw'abo hagati bikaba byatumye badutsinda.”
Kugeza ubu uko urutonde rw'agateganyo ruhagaze kuri aya makipe Gorilla FC iri ku mwanya wa 4 n'amanota 29, Musanze FC ikaba iri ku mwanya wa 11 n'amanota 17.
Ku rutonde rw’agateganyo Rayon Sport FC ni iya mbere n'amanota 40, ikurikiwe na APR FC n’amanota 34, mu gihe Kiyovu Sport iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.
Amafoto: Rwanda Premier League