blank

Kuri iki cyumweru, tariki 02/02/2025 muri Hotel Crown iherereye i Nyarutarama hateraniye Inteko rusange idasanzwe ya Association Rayon Sports ku Murongo w'Ibyigwa hari:

  • Ishusho y’uko ikipe zose za Rayon Sports zihagaze mu gice cy'umwaka w'imikino;
  • Kwemeza amategeko shingiro avuguruye;
  • Gutangiza ku mugaragaro umushinga w'ikigo cy'ubucuruzi Rayon Sports Ltd.

Nubwo Inama yabaye ndende nk’uko umuyobozi w'inama y’ubutegetsi y'umuryango akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports Paul Muvunyi yabivuze ariko ibyo bari bagamije byagezweho, kubigendanye n'amategeko yasobanuye ko muri iyi minsi RGB yasohoye amategeko mashya agenga imiryango itegamiye kuri Leta kandi itabyara inyungu ari naho habonetsemo urwego rushya arirwo Inama y'Ubutegetsi abereye umuyobozi ikazajya ihabwa raporo n'ukuriye komite Nyobozi ariwe Thadee Twagirayezu ariko Inteko Rusange ikaba Ariyo rwego Rukuru.

Nk’uko umunyamabanga w'inama y’ubutegetsi Murenzi Abdalla yabivuze, imiryango nk’iyo nayo yemerewe kujya mu bikorwa by'ubucuruzi. Association Rayon Sports ikaba yiyemeje gutangira ikigo cy'ubucuruzi ari cyo Rayon Sports Ltd. Amafaranga y'inyungu azavamo akaba ariyo azajya akemura ibibazo by'ingutu by'akarande byakomeje kuba muri Rayon Sports aho yahoraga yiteze amakiriro ku banyamuryango n'abafatanyabikorwa bayo gusa bikazatuma ikipe zirushaho kubaho neza.

Ku bijyanye na Rayon Sports Ltd ikaba iri mu gutangira kandi ku ikubitiro hakaba harimo abafatanyabikorwa b'ibanze aribo SKOL, MTN Mobile Money, Aitel na FORRZA ariko hakaba harimo n'abanyamuryango batangiye gutanga imigabane kandi uwutanze akaba ahabwa icyemezo. Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi, Paul Muvunyi yavuze ko bishimiye ko noneho buri mu Rayon wese azamenya igihe yabereye umunyamigabane bishingiye igihe yishyuriye imigabane ye.

Ku bijyanye n’uko ikipe zihagaze, umuyobozi wa komite nyobozi ari naho ikipe zibarizwa Twagirayezu Thadee yavuze ko zidahagaze nabi gusa ikipe y'Abahungu batoya isanzwe iba i Nyanza bari kurebera hamwe uburyo yaza i Kigali ikaba ariho nayo ikurikiranirwa ari nako yabyara umusaruro uruta cyane uwabonekaga.

Abajijwe ibijyanye n’abatoza bagiye iwabo, yasubije muri aya magambo: “umutoza wungirije azagaruka ku itariki ya 06 Gashyantare 2025, tike twarayohereje. Ayabonga, yaradusezeye atubwira ko ari impamvu ze bwite, turacyari kumubaza izo mpamvu ze, nizimara kurangira hari igihe nawe mwabona agarutse kandi natagaruka nabwo tuzakomeza gukora ibyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze tube aba mbere.”

Kuri ubu abashaka kugura imigabane muri Rayon Sports Ltd, bari kwiyandikisha akanyenyeri USSD *801*4# ubundi bagakurikiza amabwiriza. Nyuma yo kwiyandikisha wishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30,000) ugahita uhabwa icyemezo cyemeza ko uri umunyamigabane. Abanyamuryango nibo bonyine bazemererwa kugura imigabane muri Rayon Sports Ltd. Hagiye gukorwa ubukangurambaga mu turere bwo kugura imigabane (Ishema ry'abareyo: dufatanye duhindure Gikundiro ubukombe).

 

blank
Icyemezo cy'umunyamigabane
blank
Icyumba cyabereyemo inteko rusange cyari cyateguwe neza
blank
Murenzi Abdallah asobanura amategeko mashya ya Rayon Sports
blank
Olivier Gakwaya, wigeze kuba umunyamabanga wa Rayon Sports na Ir Segaciro Elie bari mu bitabiriye iyi nteko rusange
blank
Prezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee
blank
Babanje kuririmba indirimbo ya Rayon Sports "Rayon ni wowe dukunda"
blank
Uwambaye umupira w'ubururu n'umweru ni Me Karangwa Olivier umwe mu banononsoye aya mategeko
blank
Paul Muvunyi, umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya Rayon Sports
blank
Murenzi Abdallh, Muvunyi Paul na Dr Rwagacondo baririmba Rayon ni wowe dukunda
blank
Perezida wa komite nyobozi, Twagirayezu Thadee
blank
Ngabo Roben, umuvugizi wa Rayon Sports
blank
Gacinya Chance Denis, umujyanama wa komite nyobozi
blank
Gatete Vincent President wa Vision Fan Club
blank
Kamayirese Jean D'Amour na Kamali Gustave nyiri Tam Tam Restaurant akaba na President w'Iyahoze ari The vert Fan Club
blank
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ashimira Jeanine Uwimana Uhagarariye Ikipe y'Abagore yatwaye Igikombe cy'Ubutwari 2025
blank
Ashimira President wa Komite Nyobozi ari nayo ifite mu nshingano amakipe yose
blank
Muhirwa Prosper, vice prezida wa komite nyobozi ari kumwe na Augustin vice president wa Gikundiro Forever