Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025, mu mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ryiswe Amahoro Criterium ryitabiriwe na U23 n’abakuru. Ni isiganwa risa n’irisuzuma kamwe mu gace ka Tour du Rwanda ndetse no kureba urwego rw’abakinnyi bazahagarira u Rwanda. Rigamije gufasha no kwimenyereza uburyo muri Tour du Rwanda bazitwara.

Iri isiganwa riba ririmo amabwiriza atandukanye n’ay’andi masiganwa aho umukinnyi bazengurutse ahita akurwa mu isiganwa, ibijyanye no gutoza umukinnyi, kumuha ibyo kurya cyangwa amazi yo kunywa biba bitemewe. Umukinnyi asabwa gutangira isiganwa byose abifite. Ibijyanye na depanage mu gihe igare rigize ikibazo bibera gusa ahantangirijwe isiganwa. Bazenguruka inshuro 12 mu gihe hatangwa amanota ku nshuro ya gatatu, iya gatandatu, iya cyenda ndetse no ku nshuro ya nyuma ariyo ya 12.
Uko amanota atangwa: uwa mbere ahabwa amanota atatu, uwa kabiri agahabwa abiri naho uwabaye uwa gatatu agahabwa inota rimwe. Iyo inshuro zo kuzenguruka zirangiye bateranya amanota buri mukinnyi yagiye abona hakamenyekana uko bakurikirana ku rutonde.
Isiganwa ryarangiye bakurikiranye ku buryo bukurikira:
- Munyaneza Didier
- Tuyizere Etienne
- Nzafashwanayo Jean Claude


Mu bari munsi y'imyaka 23: uwa mbere yabaye Tuyizere Etienne (Java Inovotec) 1h01'31"22, uwa kabiri yabayeMugalu Shafik (Java Inovotec) +2"61, uwa gatatu abaUhiriwe Espoir (Benediction Club) +3" 20.







Ikipe ya Sina Gerard nayo yitabiriye Amahoro Criterium 2025


Amafoto: Ferwacy