blank

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025, mu mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ryiswe Amahoro Criterium ryitabiriwe na U23 n’abakuru. Ni isiganwa risa n’irisuzuma kamwe mu gace ka Tour du Rwanda ndetse no kureba urwego rw’abakinnyi bazahagarira u Rwanda. Rigamije    gufasha    no kwimenyereza    uburyo    muri   Tour   du   Rwanda bazitwara.

blank
Aho isiganwa ryanyuraga

Iri isiganwa riba ririmo amabwiriza atandukanye n’ay’andi masiganwa aho umukinnyi   bazengurutse ahita akurwa   mu isiganwa, ibijyanye no gutoza umukinnyi, kumuha ibyo kurya cyangwa amazi yo kunywa biba bitemewe. Umukinnyi   asabwa gutangira isiganwa byose abifite. Ibijyanye na depanage mu gihe igare rigize ikibazo bibera gusa ahantangirijwe isiganwa. Bazenguruka inshuro 12 mu gihe hatangwa amanota ku nshuro ya gatatu, iya gatandatu, iya cyenda ndetse no ku nshuro ya nyuma ariyo ya 12.

Uko amanota atangwa: uwa mbere ahabwa amanota atatu, uwa kabiri agahabwa abiri naho uwabaye uwa gatatu agahabwa inota rimwe. Iyo inshuro zo kuzenguruka zirangiye bateranya amanota buri mukinnyi yagiye abona hakamenyekana uko bakurikirana ku rutonde.

Isiganwa ryarangiye bakurikiranye ku buryo bukurikira:

  1. Munyaneza Didier
  2. Tuyizere Etienne
  3. Nzafashwanayo Jean Claude
blank
Munyaneza Didier wabaye uwa mbere, Tuyizere Etienne wabaye uwa kabiri na Nzafashwanayo Jean Claude wabaye uwa gatatu
blank
Urutonde rusange mu bakuru

Mu bari munsi y'imyaka 23: uwa mbere yabaye Tuyizere Etienne (Java Inovotec) 1h01'31"22, uwa kabiri yabayeMugalu Shafik (Java Inovotec) +2"61, uwa gatatu abaUhiriwe Espoir (Benediction Club) +3" 20.

blank
Uwa mbere yabaye Tuyizere Etienne, uwa kabiri yabaye Mugalu Shafik, uwa gatatu aba Uhiriwe Espoir
blank
Urutonde rusange mu bari munsi y'imyaka 23
blank
Munyaneza Dider, wabaye uwa mbere mu Amahoro Criterium 2025
blank
Imashini ikoreshwa mu kubara ibihe byakoreshejwe
blank
Amahoro Criterium 2025 yitabiriwe n'abakinnyi benshi
blank
blank

Ikipe ya Sina Gerard nayo yitabiriye Amahoro Criterium 2025blank

blank

blank

blank
Mbere yo gusiganwa habanza gusuzuma abakinnyi
blank
Amakipe atandukanye yitabiriye Amahoro Criterium 2025

blank

blank

blank

Amafoto: Ferwacy