Kuva Shampiyona 2024/25 irangiye ikipe ya Rayon Sports yari yaragambiriye gutwara igikombe ariko ntibigereho bitewe n'imbogamizi zimwe cyane izayiturutseho hamwe n'ubwumvikane bukeya bwagiye buranga abayobozi, kuko ubufatanye bari bafite bagitorwa bwagiye buyoyoka kugera aho bamwe batitabiraga inama zateguwe bigera naho abayobozi bamwe batangiye kwishyiramo ko umutoza n'abakinnyi ngo batsindisha ikipe bituma umutoza mukuru ahagarikwa shampiyona igiye kurangira hakurikiraho bamwe mu bakinnyi n'uko ikipe ibura igikombe ityo.

Ku itariki 07 Kamena 2025 byongeye guhumira ku mirari ubwo hari hatumijwe inama nyunguranabitekerezo na Perezida wa Association Rayon Sports Twagirayezu Thadee hakaba hari hatumiwemo abayoboye amatsinda ya bamwe mu Bafana ba Rayon Sports (Fan Clubs) yabereye kuri Skol Brewery Ltd mu Nzove. N'ubwo iyo nama yatinze gutangira kuko yagombaga gutangira saa yine z'amanywa ariko yatangiye saa sita zirenga kuko umuyobozi yatinze ariko asobanurira abari bahari ko yari yabanje kwitabira ubugenzuzi bwakorerwaga ikipe ayoboye maze ahita asaba ko baririmba akaririmbo ka Rayon Sports kugira ngo bimugarurire morale kuko yagaragaraga nk'urushye.
Yakomeje ageza ku bari bitabiriye urugendo ikipe yanyuzemo rwose kugera aho inaniriwe gutwara igikombe yari yarasezeranije abakunzi ba Rayon Sports harimo ko habayeho kugura abakinnyi badashoboye n'ibindi. Gusa ntiyahuje n'umwungirije muri komite ye Muhirwa Prosper kuko we yari yabanje kuvuga ko babujijwe igikombe n'uko hari bamwe mu bakinnyi bagambaniye ikipe n'imisifurire itaragenze neza muri rusange.

Muri iyo nama kandi Perezida Twagirayezu Thadee yahaye ijambo bamwe mu bitabiriye inama ariko habanje gusezerera itangazamakuru ryari ryatumiwe kugera n'ubwo we yavuze ko hari itangazamakuru riri gukoreshwa ngo risebye ubuyobozi ariko nabwo bugiye gushaka irivuga ibyiza birababaje! N'ubundi bakomeje kwitsa ko yabasobanurira neza koko uburyo bijejwe igikombe bagakora iyo bwabaga ariko ntibakibone ariko n'ubundi avuga ko yabivuzeho bihagije rwose ahubwo bakwiye kureba imbere uko bazarushaho kwitwara neza.
Hakurikiyeho umuyobozi wa Fan Club Kanyabugabo Muhammad avuga ko yagurije ikipe amafaranga ariko kwishyurwa bikaba ikibazo kugera aho yahamagaraga perezida ntamwitabe. Aho buri munyamuryango wese yibajije niba ikipe koko izatera imbere ikigurizwa n'abantu ariko inama isozwa nta mwanzuro ufatika nk'uko inama nk'izi zajyaga zisozwa no gukusanya ubufasha ku ikipe yabo ahubwo habayeho uguterana amagambo maze buri wese anyura ukwe.


INGINGO 10 RAYON SPORTS IKWIYE KUBAKIRAHO NO GUCIKAHO KUGIRA NGO KOKO IBE IKIPE YAGIRIRA UMUSARURO ABAKUNZI BAYO
- Ubwunvikane buke cyane mu buyobozi bukomeza gukurura igisa n'amakimbirane bya bucece ariko bigaragarira buri wese cyane abari hafi y'ikipe ku buryo bidakumiriwe nta musaruro ikipe yageraho kandi akaba yanakwira mu bakunzi bayo.
- Ukutumvikana cyane mu gihe nk'iki cy'igura n'igurishwa ry'abakinyi aho umwe aba agira ati: "ninge uzagura" undi ati: "utaguze kanaka twavuganye aya n'aya ntibikunda". Aho rero hakavamo ugucikamo ibice kwa komite.
- Kudaha agaciro abakozi bakorera ikipe n'abayikoreye ahubwo ugerageje kugaragaza icyayiteza imbere uwo akirukanirwa kure ahubwo ugaragaje aho umuyobozi runaka yakura inyungu ku giti cye uwo agahabwa karibu.
- Gusuzugurana no guhezanya hagati y'abayoboye ikipe n'abayiyobora mu bihe byashize kimwe mu bishyira ikipe n'abanyamuryango mu gutatanya imbaraga zakubatse ikipe muri rusange hiyongereyeho imanza za hato na hato ziganisha ikipe ahabi.
- Imicungire mibi y'umutungo gushyira abantu mu myanya badakwiye batari abanyamwuga ahubwo ukazana uwo uzabwira gukora ibigufitiye inyungu kuruta ikipe aho kuzana umunyamwuga uzi ibyo akora ari nako abazwa ibitagenze neza.
- Kwirinda munyangire aho hari abigizwayo atari uko bashoboye ahubwo bazira ko ngo bakoranye n'iyi komite iyobowe na kanaka, hakabaho gusenyera umugozi umwe nta tubimuhirikireho bitazatubazwa cyangwa tumunanize yegure.
- Gusigasira ibyari byaragezweho hatarimo gusenya ngo kuko bitubatswe natwe cyangwa ngo ntibikwiye mu gihe abakunzi bo babonaga ko biri mu nzira nziza yaganisha ikipe yabo aheza nta buyobozi buvuga ko buruta ubundi.
- Kubaka inzego koko zuzuye kandi buri rwego rukora akazi karwo ntaruvangira urundi hanyuma ubugenzuzi bukita ku musaruro uturukamo aho bitagenda neza hagasabwa ubufasha mu bakunzi cyangwa ubuyobozi bw'umupira w'Amaguru mu Rwanda.
- Gushaka abafatanyabikorwa bagira icyo bamarira ikipe kigaragara, abaterankunga, hakabaho no kubaka umubano n'andi makipe yateye imbere ku buryo habaho kuyigiraho cyane uburyo yateye imbere nk'uko byari byaratangiye.
- Guhamagaza inteko rusange mu gihe hari ibitagenda neza kugira ngo abanyamuryango bafate umwanzuro kuri byo, amahugurwa y'abakozi, kugaragaza ibikorwa by'ikipe kandi hagashyirwaho umurongo utangirwamo ibitekerezo cyane n'abakunzi bayo ntawuhejwe n'ibindi.
Izi ngingo uko ari icumi zikaba zatoranijwe muzo bamwe mu bakunzi ba Itoroshi.rw batugejejeho mu bihe bitandukanye nyuma y'uko shampiyona yarangiye bakaba babona ziri mu byateza imbere ikipe yabo kugeza ubu batabona ikerekezo cyayo bikomeje uko bimeze ubu. Aho bigaragara ko hariho igisa no kugongana kw'inzego n'ubwuvikane buke, gusa bakaba bashimira komite ngenzuzi iyobowe na Havugiyaremye Ignace imaze iminsi ibona ibitagenda neza ikaba yasabye ubuyobozi gutumira inteko rusange.


Amafoto: Rayon Sports