Kuri uyu wa Kane itariki 27 Gashyantare 2025, ikipe ya Gasogi United yakiriye APR FC mu mukino ubanza wa ¼ mu gikombe cy'Amahoro.
Umukino watangiye saa Kumi n'ebyili , mu gihe abakinnyi bari bacyubaka imikinire ku isegonda rya 42 ry'umunota wa mbere gusa Youssif Seidu Dauda yahereje umupira mwiza Ramadan Niyibizi arekura ishoti umuzamu Daouda Ibrahim Baleri wa Gasogi United abona umupira mu rushundura.

Gasogi United ikimara gutsindwa igitego yashyizemo imbaraga nyinshi birayikundira igera ku izamu rya APR FC maze Kokoete Udo Iblok ateye mu izamu umusifuzi asifura ko habayeho kurarira.
Gasogi United yakomeje kubaka uburyo ubona ko ishaka kwishyura igitego maze ku munota wa 27 Udahemuka Jean de Dieu atera kufura mu izamu rya APR FC umunyezamu Ishimwe Pierre akuramo umupira ariko ujya muri koruneli nayo itagize icyo ifasha Gasogi United.
Ikipe ya APR FC yabaye nk’ikangutse ari nabwo ku munota wa 40, umutoza DARCO Novic yakoze impinduka maze Mugisha Gilbert asimbura Niyibizi Ramadhan ariko abafana bamwe bavuza urwamo!, Gasogi United yongeye kumanukana umupira maze ibona kufura yatewe na Hamis Hakim ahereza Hakizimana Adolphe atera mu izamu ariko umusifuzi asifura ko yaraririye.
Ku munota wa 45+2 APR FC yazamukanye umupira maze Cheik Djibril atera kufura ku ikosa ryakorewe Hakimu Kiwanuka maze umupira ukubita ku ipoto umuzamu wa Gasogi United arawugarura, igice cya mbere kirangira ari 0-1.
Igice cya Kabili cyatangiye amakipe yombi agaruka yahinduye umukino kur uhande rwa APR FC ubona umutoza yakajije ubwugarizi ariko Gasogi nayo ikomeza kwataka ishaka igitego
Ku munota wa 51 APR FC yamanukanye umupira maze umukinnyi wa Gasogi United Hakim Hamis akorera ikosa Muhamadou Lamine Bah maze Nshimiyimana Ismaël (Pichou) akinana neza umupira na Mugisha Gilbert (Barafinda) ariko Alex Nduwayo wa Gasogi United akiza izamu.
Gasogi United yakomeje guhanahana neza umupira ari nako izamuka ikagera ku izamu rya APR FC ariko ba myugariro bakababera ibamba. Ku Munota wa 65 Mugisha Joseph Rama yahawe ikarita y'umuhondo akoreye ikosa Nshimiyimana Ismaël (Pichou).
Umutoza wa APR FC yongeye gukora impinduka maze Dushimirimana Olivier na Mamadou Sy basimbura Cheik Djibril Ouattra na Denis Omedi ariko abafana bamwe ntibishima bati: “asubiriye nk’ibyo yakoze i Huye bakomeza kunenga imisimburize.”
Gasogi United yongeye kubaka uburyo maze Akbar Mudel atera ishoti rikomeye umupira unyura iruhande rw'izamu. Ku munota wa 77 umutoza wa Gasogi United Tchiamas Ghyslain Binvenu yakoze impinduka Kokoete Udo Ibiok asimburwa na Ngono Guy Herve ari nako uwa APR FC akora impinduka Muhamadou Lamine Bah aha umwanya Thadeo Luanga.
Gasogi United yakomeje kwataka n'imbaraga ariko ishakisha uko yakwishyura Mugisha Joseph akinana umupira neza na Hakim Hamis maze umupira urabangira, APR FC yongera kumanukana umupira Mugisha Gilbert (Barafinda) akorerwa ikosa ariko ntiyagize icyo ibyara.
Ku munota wa 90+1 Gasogi United yakomeje kurwana no kubona igitego umupira uzamukanwa na Mugisha Joseph Rama ariko ateye mu izamu Ishimwe Pierre awukuramo. Umupira urangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Gasogi United (0 -1).



Amafoto: APR FC