Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 Saa Sita n'igice habaye umukino usoza 1/8 cy'irangiza mu Gikombe cy'Amahoro 2025 Gorilla FC yari yakiriye murumuna wayo City Boys kuri Kigali Pele Stadium.
Umukino watangiye City Boys yiharira umupira nko mu minota Cumi n'Itanu ibanza, ku munota wa 25 Gorilla FC Abakinnyi bayo nka Rutonesha Hesbone, Landry Ndikumana, Omar Mousa babaye nk’abakangutse bahererekanya umupira ariko bagera ku izamu ba myugariro ba City Boys bakababera ibamba. Ku munota wa 36 umukinnyi wa Gorilla FC Nsanzimfura Keddy yagonganye na Sabbath Patrick wa City Boys bimuviramo gusohoka mu kibuga ajyanwa na Ambulance kwa Muganga ariko aza gutaha yorohewe. Igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Igice cya Kabili cyatangiranye ishyaka ku mpande zombi ari nako abatoza bakora impinduka ku mpande zombie. City Boys FC yaje kuvunikisha umukinnyi Fiacre ariko ntibyayibujije gukomezanya ishyaka nk’iryo yatangiranye. Umuyobozi wayo wungirije akaba n'umutoza Kalisa Channy akomeza gushyiraho igitutu abakinnyi be baribigaruriye imitima y'abafana bari bahari maze kwataka Gorilla bazamukana umupira abakinnyi bayo barimo Gitangaza Joseph, Patrick Mbaga, Iroko Babatunde bahererekanyaga neza ariko ntibabashe gutera mu izamu rya Bate Shamiru Gorilla FC yakinaga ubona isa n’aho ishaka kunganya ari nako umupira waje kurangira ari 0-0 byabaye Gorilla FC amahirwe yo gukomeza muri 1/4 cy'irangiza aho izahura na Rayon Sport.




Amafoto: Gorilla FC