blank

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 21 Werurwe 2025 ku isaha ya Saa Kumi n'ebyili ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yakiriye iya Nigeria "The Super Eagles". Ni umukino wa gatanu mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Leta Zunze Ubumwe za America hamwe na Mexico.

Mu mikino ine u Rwanda rumaze gukina mu itsinda C, rwatsinze imikino ibiri, runganya umwe, ndetse rutsindwa umwe. Imikino rwatsinze harimo uwa Afurika y’Epfo na Lesotho, rwanganije na Zimbabwe ndetse rutsindwa na Benin ubu rufite amanota 7.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria mu mikino ine imaze gukina muri aya marushanwa, yatsinzwe umwe wa Benin maze indi itatu irayinganya, ubu ikaba ifite amanota atatu mu itsinda C.

Umukino ukaba watangijwe n'abakinnyi b'u Rwanda ariko umukinnyi wa Nigeria Osmhen Victor agira igihunga aryama hasi ariko abaganga baramufasha umukino urakomeza. Abakinnyi nka William Trost Ekong ashakisha Simon Moses bagerageza guhanahana imipira ariko ba myugariro b'u Rwanda nka Omborenga Fitina awukuraho ariko usubiranwa n’ubundi n'abakinnyi ba Nigeria maze ku munota wa 4 gusa ibona kugura yatewe na Ola Aina ahereza Moses Simon ariko k'ubw'igihunga kinshi ananirwa kuwufunga.

Ku munota wa 8 Claude Niyomugabo yakinnye neza maze ashakisha Samuel Guelette ariko Aina Ola amubuza kuwugeraho n’ubundi ugumanwa nabo haboneka kufura ku ikosa ryakorewe Simon Moses ku munota wa 11 maze iterwa na Ademola Lookman Osimhen Victor aboneza mu izamu igitego cya mbere cya Nigeria kirinjira.

Abakinnyi ba Nigeria bakomeje guhanahana umupira bigaragara ko baje bazi imikinire y'ikipe y'u Rwanda maze abakinnyi nka Simon Moses na Lookman Ademola bakomeza kugaragaza ubuhanga maze Simon Moses ku munota wa 24 yongera gushota mu izamu ariko Ntwali Fiacre awukuramo, Fitina Omborenga yahise akinana neza na Claude Niyomugabo ariko Samuel Guellette arawurenza. Umutoza w'ikipe y'u Rwanda Adel Amrouche yahise akora impinduka ku munota wa 38 Samuel Guellette aha umwanya Mugisha Gilbert wahise atera ishoti mu izamu rya Nigeria ariko umuzamu Babio Stanley Nwabili awufata bitamugoye.

Ku munota wa 42 nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repebulika Paul Kagame yinjiye abafana bose barahaguruka n'amashyi yikaze maze ku munota wa 44 Jojea Kwizera yateye koruneli y'u Rwanda ariko umuzamu Stanley Bobio atabara izamu rye atanga umupira wageze kuri Osemen Victor wacitse ba myugariro b'u Rwanda maze ku munota wa 45+2 aroba Ntwali Fiacre igitego cya Kabili kirinjira igice cya mbere kirangira ari ubusa bw'u Rwanda ku bitego 2 bya Nigeria (0-2).

Igice cya Kabili cyatangiye n’ubundi ikipe ya Nigeria igaragaza ko ishaka igitego cya Gatatu maze ku munota wa 48 Wilfred Ndind yerekwa ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Capiteni w'u Rwanda Djihad Bizimana gusa kufura y'u Rwanda umuzamu Bobo Nwabili Stanley yahise ayifata.

Ku munota wa 51 Claude Niyomugabo yabonye umupira maze agerageza amahirwe ku izamu rya Nigeria ariko Trost Ekong William umupira uwushyira muri koruneri yatewe na Kwizera Jojea umupira ubana muremure rutahizamu w'u Rwanda Nshuti Innocent, ku munota wa 57 umutoza w'u Rwanda Adel Amrouche yongeye gukora impinduka maze Hakim Sahab aha umwanya Muhire Kavin. Umukino wakomeje gukinirwa hagati maze ku munota wa 66 umutoza w'ikipe ya Nigeria Malian Seckou Chelle nawe akora impinduka maze Onyemechi Bruno na Onyedika Raphael basimbura Ola Aiya na Samuel Chukueze.

Muhire Kavin yafashe icyemezo azamukana umupira ariko Osayi Samuel Brighit aramuhagarika umupira awushyira muri koruneri yahise ayihererekanya na Claude Niyomugabo ateye umuzamu wa Nigeria Osmhen Victor akiza Izamu rye. Ku munota wa 74 Gilbert Mugisha (Barafinda) yageze neza mu rubuga rw'amahina Samuel Brighit akuraho umupira. Ku munota wa 76 na none umutoza wa Nigeria Malian Seckou Chelle yongeye gukora impinduka Osmhen Victor na Brighit Samuel Osayi baha umwanya Taru Olakodare na Youssuf Alhassan, nanone umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda yongeye gukora impinduka ku munota wa 80 maze Habimana Yves na Ruboneka Jean Bosco basimbura Nshuti Innocent na Jojea Kwizera, Mugisha Gilbert yakorewe ikosa ku munota wa 82 maze hatangwa kufura yatewe na Muhire Kavin maze Youssuf Alhassan awukuraho.

Icyizere abafana b'Amavubi bari bagize ariko kiza gushira ubwo umukinnyi Yves Habimana yafashe umupira agacenga umunyezamu wa Nigeria Stanley Bobo Nwabili atera mu izamu ariko abasifuzi bemeza ko atari cyo mu gihe abafana muri Stade bari biyamiriye na none ku munota wa 90 Gilbert Mugisha yongeye kuzamukana umupira ariko Yves Habimana awunyuza ku ruhande gato rw'izamu maze umukino urangira ari ubusa bw'u Rwanda kuri Bibili bya Nigeria 0-2. Uku gutsinda kw'ikipe ya Nigeria kwayifashije kugira amanota atandatu ayishyira ku mwanya wa kane mu makipe atandatu inyuma y’Amavubi afite Amanota arindwi mu gihe Afurika y’Epfo iyoboye n’Amanota 10 kuko yatsinze Lesotho 2-0.

Amavubi azagaruka mu kibuga tariki 25 Werurwe 2025 yakira Lesotho, ni umukino witabiriwe cyane ku buryo Stade yakubise ikuzura dore ko bidasanzwe kuko hakozwe ubukangurambaga yaba  mu matangazo anyuranye yatanzwe n'imirenge imwe n'imwe yo mu Mujyi wa Kigali yahamagariraga abaturage kwitabira Uwo mukino w'ishiraniro ndetse n'umuvugizi w'Umujyi wa Kigali madame Emma Claudine Ntirenganya yakanguriye abaturage kwitabira uyu mukino yaba abaguze amatike mbere n'abatayaguze kuko hari ababishyuriye icyo basabwaga ari ukugera kuri Stade cyangwa ku mirenge yabo imodoka zikabagezayo kare bagahabwa tike zibinjiza gusa buri mukunzi wa Ruhago wese aribaza niba ariko bizahora cyane ku ikipe y'igihugu kandi bigakorwa gusa igihe umukuru w'igihugu ari bwitabire uwo mukino cyangwa se niba bizahoraho.

"Nabonye abafana benshi, na perezida wa Repubulika yaje. Biteye isoni kuri njye, ubundi sinkunda gutsindwa. Sinahindura ibintu byose mu mukino umwe ariko ndi umutoza, ngomba kubyirengera. Ndabihindura cyangwa mpinduke." Adel Amrouche, umutoza w'Amavubi.

blank
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda: Ntwali Fiacre, Niyomugabo Claude, Djihad Bizimana, Ange Mutsinzi, Samel Guellete, Hakim Sahabo, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

blank
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Nigeria

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Nigeria: Stanley Bobo Nwabili, Ola Aina, Wilfried Ndindi, William Trost Ekong, Victor Osmhen, Samuel Chukueze, Bright Osayi-Samuel, Simon Moses, Alexis Iwobi na Calvin Bassey.

blank
Kubera ubukangurambaga bwakozwe hakazanwa abantu benshi abaguriwe amatike n'abayiguriye mbere ntibinjire ku mukino wo kuwa Kabili Rwanda-Lesotho bazinjirira ubuntu.
blank
Umugi wa Kigali wakoze ubukangurambaga wifashishije imirenge
blank
Umuryango wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wari waje gutera Amavubi ingabo mu bitugu

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank
Umukino wasabaga ingufu

blank

blank
Umutoza w'Amavubi Adel Amrouche ati: "dutewe ikimwaro no gutsindirwa imbere ya Perezida wa Repebulika n'Imbaga y'Abanyarwanda"
blank
Ntwali Fiacre, umunyezamu w'Amavubi

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank

blank
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Nigeria

blank

blank

blank

blank
Abanya Maroc nibo bari Abakemurampaka

blank

blank

 

Amafoto: Shema Innocent & Inyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *