Irushanwa ‘Esperance Football Tournament’ rikomeje gukurikirwa n'abakunzi ba Ruhago benshi ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo, rigeze muri ¼.

Iri rushanwa rigamije gukomeza gufasha abakinnyi kumera neza mu gihe hatari imikino, ryateguwe na Ishimwe Claude bahimba ‘Cucuri’ usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga w'Umunyarwanda.

Uyu munsi haraba umukino umwe uhuza Start Morning na Native Sports saa Saba. Ni mu gihe Stella FC izakina na Young Boys ejo ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga saa Cyenda zuzuye umukino utegerejwe na benshi, uzahuza ikipe y’abakinnyi bakomoka i Rubavu (Brésil) ifite abafana benshi na Spark Victory ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga saa Cyenda.

Ejo hashize muri ½, hakomeje ikipe ya Golden Generation itsinze BUJA City ibitego 3-1, Golden Generation ikazakina niza kurokoka hagati ya Start Morning na Native Sports uyu munsi, zikazakina ku wa Kane saa Saba.

Ni mu gihe, izakomeza hagati ya Stella FC na Young Boys izahura n’izava hagati ya Brésil na Spark Victory ku wa Kane saa Cyenda.

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu n’uwa nyuma uzagena uwegukana igikombe, iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ubwo iri rushanwa rizaba rigeze muri ½, imikino izakinwa mu bagore yo ni Inyamibwa WFC izakina na Imbuto WFC ku ya 1 Nyakanga saa Saba, mu gihe Nyampinga WFC izakina na Inyange WFC ku wa 2 Nyakanga saa Saba

