Kuri iki cyumweru tariki ya 27/04/2025 hakinwe isiganwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 "Race To Remember".
Iri siganwa rikinwa mu byiciro bitandukanye birimo: Abagabo, Abagore, ingimbi n'abangavu ndetse n'abatarabigize umwuga. Ryatangiriye kuri Canal Olympia ari naho ryasorejwe abakinnyi babanje kunyura mu karere ka Bugesera.
Mbere yo gutangira isiganwa abakinnyi, abayobozi ba Ferwacy, abayobozi b'amakipe hamwe n'abafatanyabikorwa bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ni isiganwa ryarangiye ku isaha ya saa sita abagore, abangavu n'abatarabigize umwuga basiganwe intera y'ibirometero 71.8 mu gihe abarengeje imyaka 23 n'ingimbi basiganwe ibirometero 113.
Ni isiganwa ryari riteganijwe kuba mu gihe kingana n'amasaha abiri mu byiciro batsinze mu buryo bukurikira:
Abato mu bagore: Masengesho Yvonne ukinira ikipe ya Ndabaga women Abakuru mu bagabo: Ikundabayo Ruben ukinira ikipe ya Muhazi cycling generation,Abato mu bagabo: Tuyipfukamire J. Faustin akinira ikipe ya Muhazi cycling,Abatarabigize umwuga: Niyigena Innocent ukinira ikipe ya Rwanda Beyon

[caption id="attachment_2275" align="alignleft" width="2560"] Eric Senderi yari yifatanije nabari mu Irushanwa