blank

Kuri uyu wa 4 Nyakanga 2025, Elton Carlos Köhler yatorewe kuba umuyobozi wa 21 mu nteko Rusange (General Conference) y'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, mu matora yabereye i St. Louis, Missouri atorwa ku majwi 1721 mu gihe 188 batoye Oya. asimbuye Pr. Ted NC Wilson nyuma yo gutorwa n'intumwa zaturutse ku isi yose aho muri buri gihugu hatorwa umubare runaka ujya guhagararira aba Kristo bacyo.

blank
Alton Carlos Köhler watorewe kuyobora itorero ry'abadiventisiti ku isi

Mu ijambo rye, Alton Carlos Köhler yashimiye umuryango we ndetse n'uwo asimbuye utabonetse. Yashimangiye ubumwe n’inshingano z'itorero, agira ati: "Inshingano zacu zizagerwaho igihe tuzaba tukiyoboye tuzafataniriza hamwe, dusenga, twitabye umuhamagaro wa Kristo wo kugeza ubutumwa ku isi yose."

Erton Carlos Köhler ni umupasitoro mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi muri Brezili. Mbere y'uko atorerwa kuyobora Inteko Rusange (GC) yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Rusange (GC) (2021-2025), yanabaye umuyobozi wa Diviziyo y'Amerika y'Amajyepfo (2007-2021). Köhler abaye umunyamerika y'Amajyepfo wa mbere uyoboye Itorero ry'Abadiventisiti ku isi yose.

blank
Alton Carlos Köhler n'umufasha we Adriene Marques Köhler

Köhler yashakanye na Adriene Marques Köhler, umuforomokazi w'umwuga. Babyaranye abana batatu. Ni umuntu usabana w'umunyembaraga, Köhler akunda kumara igihe kinini yishimana n'umuryango we, asoma ibitabo, no guhugura urubyiruko. Avuga neza Igiporutigali, Icyesipanyolo, n'Icyongereza bituma abasha gusabana n'imiryango itandukanye mu Itorero ry'Abadivantisiti ku isi hose.

blank
Alton Carlos Köhler n'umuryango we

Imibereho ye n'Amashuri

Köhler yavukiye mu majyepfo ya Brezili mu 1969 mu muryango ufite umurage ukomeye w'Abadiventisti. Se w'Umudage yakoraga nk'umukozi w'itorero, yatangiye umurimo kuva akiri muto. Yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza (Bachelors) mu bya tewolojiya muri kaminuza y'Abadiventisiti ya Burezili mu 1989 ndetse n'impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters) mu bya tewolojiya mu 2008. Köhler nyuma yaje kwiyandikisha muri Dogitora muri Kaminuza ya Andrews muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ahakura impamyabumenyi mu bumenyi bw'Ikiremwamuntu.

Umurimo w'Itorero n'Ubuyobozi

Köhler yatangiye umurimo we mu mwaka wa 1990 ari Pasiteri w'Intara muri São Paulo muri Brezili. Nyuma yaho yabaye umuyobozi w'ikiciro cy'Urubyiruko muri Rio Grande do Sul na Yunyoni y'Amajyaruguru y'Uburasirazuba bwa Brezili. Kuva mu 2003 kugeza mu 2007, yari Umuyobozi w'ikiciro cy'Urubyiruko muri Diviziyo y'Amerika y'Amajyepfo.

Mu 2007, Köhler yatorewe kuba Perezida wa Diviziyo y'Amerika y'Amajyepfo, bituma aba umwe mu bayobozi bato bahawe uwo mwanya. Mu gihe yari ayoboye, abizera bariyongereye kandi yanatangije ibikorwa bikomeye by'ivugabutumwa mu bihugu umunani.

Muri Mata 2021, Köhler yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko rusange (GC) y'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi, ahuza ibikorwa by'ivugabutumwa ku isi yose no kugenzura imibare y'abizera b'itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi wa Karindwi.

Iyi nteko irakomeje kugeza ku itariki 12 Nyakanga 2025, biteganijwe ko hazanatorerwamo abayobozi b'ibyiciro bitandukanye.

Amafoto: Adventist News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *