blank

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Werurwe 2025 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo ko Jean Lambert Gatare umwe mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda mu itangazamakuru ry'imikino yapfuye ku myaka 56.

Gatare, yize indimi no kwigisha, yamenyakanye mu Rwanda mu itangazamakuru ry'imikino kubera ahanini ubuhanga bwe mu kogeza imikino irimo kuba kuri Radio Rwanda. Yamenyekanye kandi mu matangazo yo kwamamaza (cyane ayashishikarizaga abantu kwirinda mine). Yari afite umwihariko wo kwita abakinnyi amazina (Igikurankota,…) no gutazira Rayon Sports (igikaka, Igikanu cy’imfizi,…).

blank
Umunyamakuru Jean Lambert Gatare watabarutse

Amakuru itoroshi.rw dukesha BBC, Gatare yaguye mu Buhinde mu ijoro ryo ku wa gatanu aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi bw'umugongo yari amaranye imyaka ibiri.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, biganjemo abanyamakuru n'abandi bamumenye ahanini kuri Radio Rwanda, bakomeje gutangaza akababaro batewe no kumenya urupfu rwe.

Jean Lambert Gatare yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo:

  • BBC Gahuzamiryango
  • Radio Rwanda
  • Isango Star, yanabereye umuyobozi
  • Na Rushyashya.

Mu itangazo Radio Isango Star yasohoye, yagize iti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Jean Lambert GATARE, wari umwe mu bagize ubuyobozi bwa ISANGO Star. Asize urwibutso rukomeye mu rugendo rwacu rwo gutanga amakuru n'ibiganiro byiza".

“Twihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n’abakunzi ba ISANGO Star muri rusange. Tuzahora twibuka ubwitange bwe n’umusanzu yatanze mu iterambere ry’itangazamkuru mu Rwanda. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

blank

Ikipe ya Rayon Sports nayo, ibinyujije kuri x yatangaje ko: "Yakundishije abato Gikundiro. Yayise utubyiniriro tutazibagirana. Ni umunyabigwi nyakuri, umurage we uzahoraho iteka."

Jean Lambert Gatare yari azwiho kubera umufana ukomeye, kandi yabaye mu buyobozi bwayo. Yabaye muri komite nyobozi ebyiri zitandukanye za Rayon Sport, ashinzwe itangazamakuru n'imenyekanishabikorwa.

Gatare yabereye urugero abanyamakuru benshi binjiraga mu itangazamakuru ry'imikino mu Rwanda.

Mu biganiro yatanze mbere ku buzima bwe, Jean Lambert Gatare yavuze ko akunda gusabana, gutera urwenya, ko akunda cyane umupira w'amaguru, gusangira n'inshuti, ndetse n'umurimo.

Jean Lambert Gatare yavutse kuwa 25 Ugushyingo 1969, yatabarutse kuri uyu 22 Werurwe 2025. Asize umugore, n'abana batatu.

Kuri uyu mugoroba, umuryango we wasohoye itangazo ry’ikiriyo. Ugira uti: “Umubyeyi, umuvandimwe, Umunywanyi n’Inshuti ya benshi yatabarutse. Kuva kuwa mbere 24 Werurwe 2025, ikiriyo kirabera i Nyamirambo guhera 17h30, kuri KN 272 ST, ni umuhanda w’amabuye ujya kuri BAOBAB Hotel. Gahunda zikurikiyeho muzazimenyeshwa vuba.”

blank

Umuryango mugari wa itoroshi.rw, twihanganishije abo asize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *