Kuri Kigali Pele Stadium FC, kuri uyu wa gatandatu, tariki 01 Werurwe 2025, Kiyovu Sport yazanzamukiye kuri Gorilla ibona intsinzi ya kane muri Shampiyona ifata umwanya wa 15.
Ni umukino wayobowe na Ngabonziza Jean Paul afatanije na Ndayisaba Said na Ndagijimana Peace Eric, Ahad Gad yari umusifuzi wa Kane, Nduwimana Jean Alpha ari komiseri w’umukino.

Kiyovu yasoje nabi igice cya mbere, nyuma yo gutsindwa igitego na Nduwimana Frank ku munota wa 35.
Mu gice cya kabiri Kiyovu yaje ishakisha cyane intsinzi, byaje kuyihira ku munota wa 56, Uwineza Rene yishyura igitego kuri penaliti. Ku munota wa 69, Ishimwe Kevin ashyiramo icya kabiri, Mosengo Tansele ashyiramo icy’agashinguracumu ku munota wa 90+1.
Kiyovu yahise iva ku mwanya wa nyuma ijya kuwa 15 n’amanota 15, irusha Vision FC amanota atatu byanganyaga amanota nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC 2-1. Uyu ubaye umukino wa mbere Kiyovu itsinze mu mikino yo kwishyura.
Umutoza Romami Marcel wari umaze iminsi atoza Kiyovu Sports ntiyagaragaye kuri uyu mukino. Amakuru dukesha Ndorimana Joseph (General) ni uko Romami yahagaritswe n’amasezerano yasinye, yari yasinze ko natsindwa imikino itatu azirukanwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza wa Gorilla FC Alain Kirasa, abajijwe impamvu yatsinzwe uyu mukino yagize ati: “Iyi match ntabwo nayivugaho ibintu byinshi, kuko nanjye natangajwe n’ibintu nabonye mu kibuga uyu munsi. Ari ku ruhande rwacu no ku ruhande rw’imisifurire. Ntabwo navuga byinshi, ariko twinjira mu rwambariro mu karuhuko k’igice cya mbere hari ibntu byavuzwe, ndatangaye. Iyo wumvise ko abakinnyi bagomba kugera muri surface bakigwisha ngo babone penaliti, gusa sinzi ko turi bubone amashusho nagerageje kureba hejuru sinabonye ama camera menshi kuri iyi match.”
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi AS Kigali yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, Muhazi United FC itsinda Etincelles FC 1-0, Mukura VS yatsinzwe na Marine FC 3-1, Amagaju FC atsindwa Bugesera FC igitego 1-0.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe, hateganijwe imikino ibiri ikomeye Rayon Sports FC izaba yakiriye Gasogi United, APR FC ikine na Police FC. Iyi mikino yose izabera kuri Kigali Pele Stadium.
Ku rutonde rwa shampiyona Rayon Sports niyo iyoboye n’amanota 41, ikurikiwe na APR FC n’amanota 37.

Amafoto: Rwanda Premier League & Gorilla