blank

Ndorimamana Francois Regis wabaye Perezida wa Kiyovu Sports akaza kunanirwa akaberereka ariko ubu akaba yaragarutse nyuma y'aho uwari yatowe Nkurunziza David bivugwa ko yizingiye ibikapu bye akinyonyombera akaba yarisubiriye muri Canada, ari nako bivugwa ko yaba yarahambiriye ku mafaranga Kiyovu Sports yari yishyuje ku mikino 2 ikomeye yari yakiriye ariyo uwo yakiriyemo APR FC n'uwo yakiriyemo Rayon Sports, hamwe nabo bafatanije rero muri Comite yiswe iy'ubutabazi bakomeje gusa n'abazahura Kiyovu Sports bayikura ahabi.

blank
Perezida wa Kiyovu Nkurunziza David

Ndorimamana Francois Regis nyuma y'umukino Kiyovu Sports yari imaze gutsindamo Police FC igitego kimwe ku busa (1-0). Yatangaje ko abibaza ko hari ibyahindutse byinshi ntabyo ko uretse gusa imyumvire no kuganiriza abakinnyi. Yasobanuye ko n'ubwo hari ibibazo byinshi ariko barushaho kwegera abakinnyi n'abatoza bagakomeza gukorana neza kuko ikibaraje ishinga bose ari amanota atatu. Ku bijyanye n'abakinnyi bajya bahagarika imyitozo yasobanuye ko rwose ibyo bitazongera, ibijyanye n'imishahara asobanura ko barigukusanya ibishoboka byose kugira ngo Kiyovu Sports itamanuka mu cyiciro cya Kabili kuko kumanuka kwayo ntabwo birimo kuri we ntabyemera, akaba asaba abakunzi ba Kiyovu Sports ko bayiba hafi mu mikino yose isigaye bagatahiriza umugozi umwe ari nawo uyikura ahabi iri kugeza ubu abahamiriza ko imikino isigaye yose bazayitsinda, gusa nyuma yo gutangaza ibi n'ubu biravugwa ko abakinnyi batazamanuka i Rubavu gukina na Etincelle batarahabwa umushahara n'umwe.

Kiyovu Sports ikaba iri ku mwanya wa 15 n'amanota 21 isigaje imikino 8 aho izakinira iwayo imikino itatu 3 igasohoka inshuro eshanu (5) ikaba isigaje gukina na: AS Kigal FC (Wasubitswe), Etincelle FC, Mukura Victory Sport, Muhazi United, Rutsiro FC, Amagaju FC, Bugesera FC .

blank
Mutunzi Darcy Arimubari kwitwara neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *