Korari Ibyiza by’Ijuru yo mu itorero ry’Abadentisiti b’umunsi wa Karindwi rya Rugunga, Intara y'Ivugabutumwa ya Nyamirambo yateguye igitaramo cyo gushima Imana kizaba kuri uyu wa 08 Werurwe 2025 ku Itorero ibarizwaho rya Rugunga.
Korari Ibyiza by’Ijuru igizwe n’abasore, inkumi, abagabo n’abagore bakorera umurimo w’ivugabutumwa mu itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi haba mu Rwanda cyangwa ahandi yashobora kugera.
Yashinzwe mu mwaka wa 2006, itangirana n’abantu 15. Yahawe uburenganzira bwo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo mu itorero rya Rugunga, intara y'Ivugabutumwa ya Nyamirambo muri 2009. Uyu munsi korari igizwe n’abaririmbyi 20, ndetse n’abandi banyamuryango bayungamira mu bikorwa byayo bya buri munsi bagera kuri 50. Iyobowe na na Nshimyumuremyi Epaphrodite.
Kugeza ubu imaze gukora amavuna (Amateraniro y’Ivugabutumwa) yasize habonetse abantu 15 biyegurira Imana. Muri iryo vuna hatanzwe ibitabo 300, harimo ibitabo by’Intambara ikomeye, igitabo “Ni nde uri mu kuri?” Ndetse na Bibiliya.
Korari Ibyiza by’Ijruru imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa nyinshi hirya no hino muri iki gihugu. Ubu ifite ibihangano by'indirimbo wasanga kuri Channel yabo ya YouTube yitwa “Ibyiza by'Ijuru Choir”.
Nk’uko twabitangarijwe n'umutoza wayo mukuru akaba ari no mu bayitangije BAZATSINDA Jacques. Tariki 08 Werurwe 2025 saa munani z'amanywa, yateguye igitaramo cyo gushimira Imana kizabera ku itorero babarizwaho rya Rugunga riherereye ku muhanda mushyashya uturuka mu Biryogo aho bita ku Bisima ugana Rugunga ni nko muri metero 650. Muri iki gitaramo bazafatanya na korari Abijuru (Kimihurura), Ambassadors of Christ (Remera), Kugana Yesu (Gahogo) na Hallelujah (Gate of Hope-Gisenyi).







Reba indirimbo twibuke gushima y'Ibyiza by'Ijuru
Iki gitaramo kizaba ari kiza pee
Iki gitaramo kizaba ari kiza pee
Iyi gahunda ni nziza cyane. Uwiteka abakoreshe umurimo wayo.
Turahabaye kabisa!
Uwiteka azikorere umurimo ubundi byose bigende neza kd muri gahunda