Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08/02/2025 kuri Kigali Pele Stadium ku mukino Kiyovu Sports yakiriyemo APR FC wagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri zuzuye ariko ugatangira harenzeho iminota 2. Ikintu gikwiye gukosorwa n’abo bireba kuko bimaze kuba akarande kandi akenshi ugasanga nta mpamvu ifatika ibitera ahubwo ari uburangare bwabategura! APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 iguma ku mwanya wa kabiri n'amanota 34, irushwa na Rayon Sports amanota abiri mbere y'uko ihura na Musanze kuri iki Cyumweru.
Ni umukino w'umunsi wa 16 wa Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League) 2024-2025, Kiyovu Sports yari yagambiriye gutsinda nk’uko Umutoza Romami Marcel na Kapiteni Mosengo Tansele babitangaje mu myitozo bitegura uyu mukino.
Umukino watangiye ufite ishyaka ryinshi ku mpande zombi ariko Abakinnyi ba APR Abagande 2 Hakim Kiwanuka na Denis Omed ku Munota wa 4 gusa bazamukanye umupira bashaka gutsinda igitego ariko umupira ukubita umutambiko w'Izamu, ku munota wa 10 Abakinnyi ba Kiyovu Sport barimo Mosengo Tansele na Shelf Bayo bashatse gucika ba Myugariro ba APR FC Nzotanga Amukorera Ikosa.
Ku munota wa 11 Umwana muto Niyo David watijwe Kiyovu Sports n'Intare FC wanatangiye Umukino aca amarenga ko ari umukinyi mwiza abonye umupira inyuma y'urubuga rw'amahina rwa APR FC maze arekura ishoti aba afunguye amazamu ku ruhande rwa Kiyovu Sports.
Ku munota wa 25, rutahizamu Denis Omedi yishyuriye APR FC. Ku munota wa 35, rutahizamu Djibrill Ouatarra yagerageje amahirwe yasigaranye n'umunyezamu Ishimwe Patrick amubera ibamba. Ku munota wa 41, Denis Omedi atsiniye APR FC igitego cya kabiri. Igice cya mbere kirangira Kiyovu Sports ifite igitego 1-2 APR FC.
Igice cya kabiri kigitangira, ku munota 49, Kiyovu Sports yahushije igitego ku mupira Mutunzi Darcy yateye n’umutwe, umunyezamu wa APR FC, Pavel Ndzila awukuramo. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko iminota 90 irangira nta kindi gitego cyinjiye.
Uyu mukino APR FC yawutsinze itemeza abafana kuko umukino. Abakinnyi bayo bashya, Denis Omedi yatsinze ibitego bibiri byayihaye insinzi, mu gihe rutahizamu Ouatarra Djibril ntacyo yagaragaje. Nyuma yo kuvugwaho n'umutoza ko yagiye atsindisha iyi kipe Mamadou Sy iminota mike yahawe, yagerageje gukora byinshi.
Nyuma y’umukino, umutoza wa Kiyovu Romami Marcel, yatangaje Ati “uburyo nifuzaga ko bakina, siko babikoze, twabanje kuvuga ko hagati bafite abakinnyi beza, badukururaga mu kibuga cyabo, niho hantu bahise babonera imyanya, bakinira mu migongo yacu. Makenzi yari amaze amezi atatu hanze, yatangiye imyitozo kuwa gatatu, niyo mpamvu twamubanje hanze. Si ikibazo cya hatali, kuko Makenzi atabanje mu kibuga.”
Abajijwe ku bakinnyi batijwe n’Intare, yasubije ati: “bariya bana bafite ejo heza, uriya mwana Niyo niwe wadufashije gutsinda. Ni umwana uri kudufasha cyane, ndetse no mu mikino ya gicuti yaradufashije mu bintu byinshi. Bariya bana bose twagiye tuzana ni beza muzababona muri shampiyona, uburyo bakina kuko niba bazafasha cyane ikipe ya Kiyovu.”
Abajijwe, ku ikarita y’umuhondo, yasubije muri aya magambo: “Namwe mwabibonye, sinkunda kuvuga iby’imisifurire, ni kuriya kuko nabonye asifura ibintu bitari byo birambabaza ariko byageze aho ngaho mbona ko nakoze ikosa kuko ntabwo nifuzaga ko nakubita umupira hasi. Ariko byageze aho njya gusaba abasifuzi imbabazi.”
“Gahunda ya Kiyovu ubundi ni ugutsinda match ku yindi, uko twatsinzwe uyu munsi ibi byarangiye, igihari ni uko duhise dutekereza match itaha. Kuko match itaha tuzakina birenze uko twakinnye ubu ngubu. Kuko urumva turi ku mwanya mubi, ubu turi ku mwanya wa nyuma, tugomba gukora cyane tukava kuri uyu mwanya wa nyuma.” Romami Marcel, umutoza wa Kiyovu Sports.
Abajijwe kubyo yavuze kuri Mamadou Sy mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa APR FC Darco Novic, yasubije muri aya magambo: “yakosoye amwe mu makosa yakoraga, iwanjye nta mukinnyi w’umunyarwanda nta n’umunyamahanga, ahubwo ngushyira mu kibuga bitewe n’uko nabonye uhagaze mu myitozo. Mamadou Sy, ibyo yakoraga mu minsi itatu ishize mu myitozo ntibyari butume abanza mu kibuga.”
Uyu mukino wayoborwe na Ngabonziza Dieudonne yungirijwe na Ishimwe Didier nk'umusifuzi wa mbere wungirije mu gihe Alice Umutesi yari musifuzi wa kabiri wungirije.
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga: Ishimwe Patrick, Ishimwe Eric, Byiringiro David, Kazindu Guy Bahati, Twahirwa Olivier, Mutunzi Dercy, Niyo David, Mosengwo T, Cherif Bayo, na Ishimwe Kevin
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Pavelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude (C), Nshimiyimana Yunusu, Ouatarra D, Ndayishimiye Dieudonne, Lamine Bah, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, Ruboneka Bosco, Dauda Seidu.
Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, AS Kigali yatsinze Bugesera 1-0, Mukura VS itsinda Muhazi United 1-0, Rutsiro inganya na Police FC 0-0. Ku munsi w’ejo hazaba imikino 3: Marine izakira Gasogi United, Amagaju yakire Etincelles, Rayon Sports yakire Musanze.
Ku rutonde rwa shampiyona Rayon Sports ni iya mbere n’amanota 36, ikurikiwe na APR FC n’amanota 34, AS Kigali ni iya 3 n’amanota 29, mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.

Amafoto: Rwanda Premier League & INYARWANDA