Kuri iki cyumweru kuri Kigali Pele stadium saa 18:00' APR FC yakiriye ikipe ya AS Kigali FC yari yaserutse mu mwambaro mushya nk’uko yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo mbere. Ukaba wari umukino wa shampiyona w'umunsi wa 17 kandi ufatwa nk'umukino ukomeye cyane kuko aya makipe sa nakurikirana ku rutonde rwa shampiyona APR FC iri ku mwanya wa kabiri mu gihe ikipe ya AS Kigali iri ku mwanya wa kane.

Mu gice cya mbere ni umukino wari ufite imbaraga ku mpande zombi buri kipe yari ifite ishyaka ryo gutsinda hakiri kare mu minota ya mbere, APR FC yahushije uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego ariko imipira abakinnyi bakayiterana igihunga igaca hejuru y'izamu, ni nako ikipe ya AS Kigali yanyuzagamo ikataka izamu rya APR. Igice cya mbere cyarangiye APR FC 0-0 AS Kigali.
Mu gice cya kabiri cyatangiye ubona AS Kigali igerageza kwataka ariko ku munota wa 47' Mahamadou Lamine Bah yari akinanye neza na Niyomugabo Claude ariko umuzamu wa AS Kigali Cyuzuzo Aime Gael akiza izamu rya AS Kigali.
Ku Munota wa 50' Haruna Niyonzima yari atanze umupira mwiza kwa Ntirushwa Aime gusa umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila atabara ikipe ye, AS Kigali yari yabonye abakunzi benshi batangiye guhaguruka.
Ku munota wa 59' usatira uwa 60' APR FC yakoze impinduka maze Mugisha Gilbert (Barafinda) na Mamadou Sy binjirana mu kibuga basimbura Mahamadou Lamine Bah na Hakim Kiwanuka. Cheik Djibril Ouattra ku Munota wa 66 afunguye amazamu nyuma y'umupira waru uvuye muri koruneli yahererekanyijwe hagati ya Ruboneka Jean Bosco na Byiringiro Gilbert maze AS Kigali ikimara gutsindwa igitego yakoze impinduka maze havamo Haruna Niyonzima, Buregeye Prince na Ntirushwa Aime maze hinjira mu bikuga Nkubana Marc, Ndayishimiye Didier na Iyabivuse Osee maze yotsa igitutu ubwugarizi bwa APR FC ku munota wa 78 Byiringiro Jean Gilbert (Kagege) yitsinda igitego ku ishoti ryari riturutse kuri Iyabivuze Osee. APR FC yahise ikora impinduka maze Denis Omedi asimburwa na Dushimirimana Olivier (Muzungu).
90+1' Hussein Shaban yazamukanye umupira awuha Emmanuel Okwi ateye umupira ujya ku ruhandeho gato agira ngo warenze maze muri iyo minota y'inyongera ngo umukino urangire Mamadou Sy atsinda igitego cyahesheje itsinzi APR FC maze umusifuzi Twagirumukiza Abdoul asoza umukino hashize akanya bakiri mu kibuga umukinnyi wa AS Kigali Akayezu Jean Bosco Numero 22 yeretswe ikarita y'umuhondo anahabwa itukura.


Umukino warangiye APR FC 2-1 AS Kigali. Umukino uzakurikira APR FC izajya gusura Mukura VC kuri Huye stadium, mu gihe AS Kigali izakina na Gorilla FC kuri Kigali Pele stadium.
Uko imikino y’umunsi wa 17 yagenze
- Etincelles FC 2-0 Mukura VS
- Muhazi united 3-0 Vision FC
- Amagaju Fc 0-0 Rutsiro FC
- Gasogi United 2-2 Bugesera FC
- Kiyovu Sports 1-2 Rayon Sports
- Police FC 4-0 Marine FC
- Gorilla FC 1-0 Musanze FC
- APR FC 2-1 AS Kigali

Rayon Sport iracyayoboye iri ku mwanya wa mbere n’amanota 40, APR iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 37, naho AS kigali iri ku mwanya wa kane n'amanota 29 aho iyanganya na Gorilla FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 29. Kiyovu iracyari ku mwanya wa nyuma n’amanota 12 inganya na Vision iri ku mwanya wa 15.

Amafoto: Rwanda Premier League & igihe.com