Kuri uyu wa gatandatu, tariki 15 Gashyantare 2025 saa yine n’iminota 31 niho inama y'inteko rusange ya FERWAFA idasanzwe yatangiye President wa FERWAFA Munyantwali Alphonse asuhuza abitabiriye inama anasaba umunyamabanga mukuru Karisa Adolphe Camarade kureba niba abanyamuryango bitabiriye bujuje umubare usabwa wa 3/4 nk’uko biteganywa n'itegeko rya FERWAFA mu ngingo ya 32 ahamagara buri munyamuryango, uretse 7 batabonetse ako kanya barimo Mukura VS, Unit FC, La Jeunesse FC, Rugende FC, avuga ko uko amategeko abiteganya inama yatangira. President yakomeje ashimira abitabiriye bose harimo n'intumwa ya FIFA Devis ari nako atangaza ibiri ku murongo w'ibyigwa aribyo:
- Kwemeza ingengo y'imali 2025
- Kwemeza abagize komisiyo y'ubugenzuzi bigenga
- Gutora abagize komisiyo y'ubujurire
Nyuma yo gutangaza ingingo zigwaho mu nama, perezida wa FERWAFA yakiriye abahagarariye amakipe batowe bashya, barimo:
- APR FC
- Kiyovu Sports
- Rayon Sports
- Espoir FC
- AS Kigali WFC
- Ivoire Olympic
- Etincelles
- ARAF
Komiseri w’imali yatangaje uburyo ingengo y'imali 2024 yagenze yari 832,858,424FRW avuga ko ibyari byateganijwe hari ibitaragezweho hari nk'amafaranga yagombaga kuva muri FIFA ariko ntiyaboneka ahanini yari iteganijwe kubaka ibikorwaremezo. Hari n’ayagombaga kuva muri Ministeri harimo ayagombaga kuva ku bibuga ntibyakunze ndetse n'imikino itarabaye 74/100 niyo yagezweho muri 2024. FERWAFA ikaba iteganya kuzakoresha ingengo y'imari muri uyu mwaka wa 2025 ya miliyari zirenga cumi n'eshanu (15,297,147,920FRW).
Muri iyi ngengo, amakipe y'igihugu azatwara 4,984,000,000FRW, amarushanwa y'abagore atware miliyoni 181,000,000FRW, abagabo miliyoni 459,350,000FRW. Kubaka ibibuga: icya Rusizi, Rutsiro, Gicumbi kimwe no kuvugurura aho FERWAFA ikorera, Radiyo na Televiziyo bya FERWAFA bakazajya bitangira amakuru y'ukuri ku gihe.

Ingengo y'imali imaze gutangazwa President wa FERWAFA yatanze ijambo mbere y’uko yakwemezwa maze President wa Bugesera FC, Gahigi ati: “birakwiye ko hazanarebwa uburyo ibikombe dukinira hazamurwa agaciro kabyo kuko hashorwa byinshi ariko ibyo bihembo bikaba bitoya.”, President wa Rayon Sports ati: “iriya kampani yinjiza abantu ikwiye kurebwaho kuko hari uburyo idakora neza.”, President wa Alpha yavuze ku bijyanye n'ibibuga cyane Kigali, Presidente w'Inyemera FC yavuze ku bwitabire bukeya ku mikino y'abagore asaba ko abagabo bababa hafi mu bukangurambaga rwose umupira w'abagore nawo ukitabirwa.
President wa FERWAFA avuga ku bitekerezo ati: “ibyo Gahigi yavuze nibyo, mu kwezi kwa 5 byibura turiha ko ibyo bibuga byaba bibonetse. Ku bijyanye n'ibihembo ni ukuzitabaza ahari abaterankunga bikongerwa ahari n’uwitabiriye irushanwa yajya agira icyo abona.”
Ku bijyanye n'ibibuga rero i Kigali biracyagoye wa mugani kuko turongera amakipe ariko ibibuga ntabyo ahari naho aho biri bimwe ntibinoze ahari ni ukuzitabaza abafatanyabikorwa yewe n'abashoramali.
Abasifuzi tumaze iminsi tuvugana n'abayobozi b'amakipe n'ubuyobozi bwa league ko hari icyahinduka. Ku bijyanye n'imyinjirize umunyamabanga yavuze ko hari uburyo bigiye kuvugururwa.
Habayeho kandi gutanga akaruhuko k'iminota 5 n’ubwo yabaye 16, abagize inteko rusange bagarutse, perezida wa FERWAFA yasabye ko umunyamabanga yavuga abiyamamaje banujuje ibyangombwa kugira ngo bemezwe hanyuma bose baremezwa ntawagize icyo arenzaho uretse perezida washimiye abanyamuryango kandi abashimira ko bemeye abagize akanama k'ubugenzuzi bwigenga bakoze kuko nabo babanje kureba ko bakwije byose mbere yo kubahitamo.
Ukuriye Komisiyo y'amatora yasobanuye abagiye gutorwa abo aribo na komisiyo bahagarariye ikipe ya Vision FC, Rutsiro FC, Gasabo FC bari ku rutonde rw’abagomba gutora ariko ntibabonetse.
Muri Komisiyo y’ubujurire y’amatora hatowe Bwana Gasasira Jafari, Madame Murekatete Fifi, na Me Nsengimana Jean d’Amour.



Amafoto: FERWAFA