Uyu munsi tariki ya 07/02/2025 saa yine n’iminota 15 ku biro by'ikipe ya APR FC ku Kimihurura habereye ikiganiro n'Itangazamaru kiyobowe n'Umuyobozi Mukuru wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa, n’ubwo byari bikomeje kuba akarande ko hatumirwa Abanyamakuru bamwe na bamwe cyane cyane abitwa ko bakunda bakanafana iyi kipe ariko umuyobozi mukuru wa APR FC akaba yavuze ko bagiye kuvugurura ikijyanye n'uburyo iyo kipe yatangagamo amakuru, ku buryo amakuru y'ukuri agiye kujya abonekera igihe kuko iyo amakuru atangajwe bitari byo cyangwa neza bituma Abafana batagera ku kibuga. Bikaba binumvikanaho ko nta gitangazamakuru kizongera guhezwa mu biganiro nk'ibi cyangwa se mu bindi bikorwa bya APR FC.

Ku bijyanye n'abakozi bahinduriwe imirimo: yavuze ko byari ngombwa kuko hari ahantu hatabonekaga umusaruro ukwiye, ibijyanye n'Ubugezuzi bw'Umutungo (Audits) yavuze ko APR FC ishamikiye kuri Ministeri y'Ingabo kuko hari igenzurwa rikorwa ari no muri ubwo buryo ubuyobozi bwavuyeho bwakorewe iryo genzurwa n’ubu rigikomeje kandi umukozi byakomeje kuvugwa ko uwahoze ari umubitsi (Kalisa Georgine) ari hanze yahunze, Umuyobozi yavuze ko Atari byo abaye ari byo zaba ari impamvu ze kuko we atazi niba ari no hanze cyangwa mu gihugu.
Abakinnyi basezerewe: Umuyobozi yavuzeko ari ku mpamvu z'umutoza kuko bari abakinnyi batari ku rwego rwa APR FC. Harimo Khidebre, Odibo bahawe umushahara w'amezi 6 habayeho ubwumvikane kuko bari bagifite Amasezerano Apam we ahabwa Amezi 3.
Ku bijyanye n'abakinnyi b'ababanyarwanda byavugwaga ko biharira umupira ntibawuhe abanyamahanga mu rwego rwo kwerekana ko ngo nabo bakwiye kubona amafaranga (umushahara) nk'ayabo banyamahanga, bavuze ko Atari byo rwose ko ari umuntu cyangwa abantu babihimbye bati: “rwose tubonana nabo kandi n'abakinnyi byarabababaje dore ko nka Glibert se ku mukino uheruka na AS de Kigali mwabonye ko atihariye imipira rwose.”
Umuyobozi Mukuru wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abajijwe ku Masezerano y'umutoza yavuze ko: uko amasezerano ateye biragoye ko yahita asezererwa ko bagomba kubaha cyane amasezerano ye kuko ubuyobozi bwababanjirije ari abwo bwayamuhaye hari icyo bwari bwashingiyeho, ku bijyanye n'ingengo y’imari, yasubije ko idahagije rwose kuko hari byinshi banifuza kugeraho ariko ntibikunde kubera ubushobozi, gusa avuga ko bagiye gutangira gushakira ubushobozi ahandi hatari muri MINADEF gusa.
Umuyobozi mukuru wa APR FC yanatangaje ko mu minsi 45, APR FC izaba ifite imodoka yayo (bus). “Twumvikanye na kampani izatuzanira imodoka, ndetse yihaye intego ko mu minsi 45 izaba yabonetse.” Brig Gen Deo Rusanganwa, umuyobozi mukuru wa APR.
Umutoza Mukuru wa APR FC, DARCO Novic abajijwe ku bivugwa ko yasezererwa yasubije ko yiteguye kugenda aramutse asezerewe n’ubwo abona ko ikipe iri mu murongo mwiza kuko urebye mu myaka itanu ishize n’ubundi nta bihambaye ikipe yagezeho. Abajijwe ku bijyanye n'umukinnyi abantu benshi barimo abafana ba APR FC bibaza impamvu atagiye agirirwa ikizere Mamadou Sy, yasubije ko imikino yose yagiye ashyirwamo ari mu byatumye ikipe itakaza amanota menshi kandi akaba ari umukinnyi mutoya bikaba bimusaba gukora cyane kuko hari abandi ba rutahizamu bagera muri bane barimo na DJBRIL Ouattara yavuze ko agiye gutangira kumukoresha vuba akazajya abanza muri 11 kuko akeneye rutahizamu utanga umusaruro ariko byose bikazaterwa n'umusaruro we.




Amafoto: Rwandamagazine.com