blank

Kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025 saa cyenda kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye Mukura VS yakiriye APR FC mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda warangiye itsinze APR FC 1-0.

Umutoza wa APR FC Darko Novic yari yakoze impunduka mu izamu abanzamo Ishimwe Pierre wari umaze igihe kirekire hafi umwaka atamugirira ikizere muri Shampiyona.

Ni umukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi. Ku munota wa 19, Destin Malanda atsindira Mukura VS igitego rukumbi cyayihesheje insinzi muri uyu mukino. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri kijya gutangira, umutoza wa APR yongereye imbaraga mu busatirizi ngo arebe ko yakwishyura igitego yinjijwe n’ubwo wabonaga abafana bacitse intege kubera imisimburize ye. Yinjije mu kibuga Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan na Nshimirimana Ismaël (Picu), basimbuye Denis Omedi, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, na Seidu Dauda. APR FC yagerageje kotsa Mukura igitutu ariko abakinnyi ba Mukura bugarira neza ntibishyurwa igitego batsinze

Ku munota wa 67 Hakim Kiwanuka yahaye umwanya Kwitonda Alain. Ikipe ya APR FC yakomeje kurwana no kwishyura igitego ariko biranga.

Ku munota wa 89, umusifuzi wa kane yerekanye iminota 6. Mukura ikomeza gusatira ishaka kwinjiza igitego cya 2, ari nako APR nayo yarwanaga no kwishyura ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

blank
Abakinnyi umutoza wa Mukura yari yahisemo kubanza mu kibuga

blank

blank
Abakinnyi Darko Novic yari yahisemo kubanza mu kibuga

APR FC igumye ku mwanya wa 2 n’Amanota 37, ikurikiye Rayon Sports ya mbere n’Amanota 41. Mu gihe Kiyovu iri ku mwanya wa Nyuma n’Amanota 12.  Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports niwe umaze kwinjiza ibitego byinshi muri Shampiyona 13.

Uku Imikino y’umunsi wa 18 yagenze

  • Muhazi united 2-0 Marine FC
  • Rutsiro FC 0-1 Etincelles
  • Police FC 3-3 Musanze
  • Amagaju FC 1-1 Rayon Sports
  • Mukura VS 1-0 APR FC
  • Vision 0-4 Bugesera FC
  • Gorilla VS AS Kigali (18:00’)
  • Gasogi United VS Kiyovu Sports (24/02/2025 15:00’)
blank
Ugirashebuja Ibrahim niwe wayoboye uyu mukino
blank
Kubera ishyaka ryo gutsinda abakinnyi bakoraga amakosa menshi
blank
N'ubwo bari bake (abafana ba Mukura) ariko baje

blank

blank
Abafana ba APR FC bari bagerageje kwitabira uyu mukino

blank

blank

Amafoto: APR FC & Mukura VS