blank

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025 Mukura VSL irakira Rayon Sports, mu mukino usoza igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino urabera kuri stade ya Huye saa kumi n’imwe zuzuye. Uyu mukino witabiriwe n’abafana benshi baturutse i Kigali babanje gukora akarasisi berekeza i Huye.

Ikiye ya Rayon sports iraza gukina uyu mukino idafite Fitina Omblenga, Charles Baale, Aruna Mussa Madjaliwa bamaze iminsi bafite imvune ndetse Bugingo Hakim wujuje amakarita 3 y’umuhondo. N’ubwo ibura aba bakinnyi bose, umutoza Robertinho yagaragaje ko adafite impungenge. Mu magambo ye, yatangaje: “Ntegura ikipe yanjye nkurikije uwo dukina. Intego ni ukudatakaza umukino n’umwe harimo n’iya gicuti”.

blank

Mukura nayo yakaniye uyu mukino, ndetse yahize gutsinda Rayon Sports. Umutoza wa Mukura Lofti Afahmia yagize ati: “Ntitwifuza kuzakina duhanganye n’abafana ba Rayon Sports muri stade. Twiteguye neza umukino w’ibirori duhanganye n’uyuboye shampiyona.”

blank

Mu kiganiro GATERA Edmond, umuvugizi wa Mukura VSL yatumiwemo na radiyo Isibo kuri uyu wa gatanu. Yatangaje ko Rayon Sports nitsinda Mukura VSL azasaba Rwanda Premier League guha Rayon Sports igikombe kuko izaba igikwiriye.

Uyu mukino ugiye guhuza Mukura na Rayon Sports, uraza gusifurwa na Murindangabo Miose, afatanije na Mugabo Eric, Habimana Emmanuel na Ngabonziza Jean Paul. Murindangabo Moise yahawe uyu mukino, nyuma guhindura abasifuzi ku nshuro ya 3 asimbuye Ngabonziza Jean Paul nawe wari wasimbuye Ishimwe Claude (Cucuri).

blank

Mu mukino itanu iheruka guhuza aya makipe, Mukura yatsinze inshuro 1, inganya 2, itsindwa 2, Rayon Sports yatsinzemo 2, inganya 2, itsindwa 1.

Tubibutse ko Mukura yakiriye uyu mukino iri ku mwanya 8 n’amanota 18, mu gihe Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 36, ikaba irusha APR ya 2 amanota 5.

blank
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona