Uyu munsi tariki 30 Werurwe 2025 abakunzi ba Ruhago bategerezanyije amatsiko ku makipe ari bucakirane harimo imwe ihatanira igikombe cya shampiyona n'izindi ebyili ziri mu murongo utukura uziganisha mu ndiba yo kumanuka mu cyiciro cya Kabili 2.

Ku isaha ya Saa Cyenda zuzuye kuri Kigali Pele Stadium Ikipe ya Kiyovu Sports iri muri wa murongo utukura iri ku Mwanya wa 15 n'Amanota 18 irakira Police FC ya 6 n'Amanota 32 nayo yasezeye kuriki Gikombe Nkuko bigaragara icyayorohera ikaba yarwanira kuzaza mu myanya ine ya Mbere ubundi igategereza mwaka utaha.

Ni mu gihe kandi abakunzi ba Ruhago bayihaga amahirwe ko yaba umukandida wacyo bagendeye ku buryo yitwaye ku isoko ry'abakinnyi ariko biza kuyangira benshi bakavuga ko yazize imitoreze y'umutoza wayo mukuru Mashami Vincent, Kiyovu Sports yo kuva yabura igikombe cya Shampiyona mu maherere ndetse ikaza nokubura umuyobozi Mvukiyehe Juvenal hakiyongeraho ugushwana hagati y'ubuyobozi n'abafana byaje no kuyibyarira amadeni yatumye FIFA iyifatira ibihano bitayemereye kwandikisha abakinnyi niho yacikiye urutirigongo.

Aho haziye Ubuyobozi bushya burangajwe na Perezida Nkurunziza David ubu wizingiye ibikapu bikanavugwa ko amafaranga yose Kiyovu yarifite yayatwaye avuga ko yiyishyuye akisubirira muri Canada, gusa abakunzi ba Kiyovu bategereje kureba kuko umusaruro wa komite yishyizeho byavuzwe ko ije gutabara umuyobozi wayo akaba yarigeze no kuba Vice Perezida Ndorimama Francois Regis (General) ahamya ko bazakora aho bwabaga ariko Kiyovu Sports ntimanuke, abakunzi ba Ruhago bakaba babiteze amaso.

Kuri Stade umuganda i Rubavu i saa Cyenda naho harabera umukino ku makipe yombi yitoreza kuri icyo kibuga kenshi uwo mukino ukaba uba ari ishiraniro kuko wanabatijwe izina rya derby y'Iburengerazuba, ikipe y'ingabo zirwanira mu mazi Marine FC irakira Ikipe ifashwa n'akarere ka Rubavu Etincelle FC, abafana ku mpande zombi baba bahiga ko aribo baributahukane insinzi ariko umukino niwo utanga ibisubizo by'ibyo bibaga bibaza, Marine FC rero iri hejuru gato y'umurongo utukura ku mwanya wa 14 n'amanota 22 ntikwiye kugira ikosa na rito ikora kuko irebye nabi igatsindwa uyu mukino Kiyovu Sports bikurikirana itsinze Police FC yasigara iyirusha inota rimwe.

Ni mu gihe kandi umutoza wayo Yves Rwasamanzi yakomeje kugaragaza ko yibasiwe n'imisifurire muri uyu mwaka. Etincelle FC yo iri ku mwanya wa 8 n'amanota 27 ikaba yarasezereye abatoza ibashinja umusaruro muri shampiyona hagati, umutoza yazanye ariwe Seninga Innocent bigaragara ko yakoze Ikintu gikomeye rwose ku buryo no mu bigaragara ataza korohera Marine FC keretse haje bimwe byateye byitwa ubutabazi.

Ku isaha ya Saa Kumi n'ebyili z'umugoroba kuri Kigali Pele Stadium ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC irakira Vision FC iri muri wa murongo utukura ikaba ari iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 42 irushwa na mukeba wayo Rayon Sports amanota 4 ikaba yaraye itakaje amanota 3 ubwo yakinaga na Mukura Victor Sports, APR FC ikaba idakwiye gukora ikosa iryo ari ryo ryose imbere y'abafana bayo nifuza ko barara barushwa na mukeba inota rimwe 1 inakomanga kuko ku gutwara Shampiyona. Ni mu gihe na nubu abafana n'abakunzi bayo badaha amahirwe umutoza wayo Darico Novic kenshi bamushinja ko adapanga abakinnyi uko bikwiye ndetse hari n'abadatinya gukemanga imitoreze ye.

Vision FC yavuye mu kiciro cya 2 maze nyirayo Birungi John akora iyo bwabaga agura abakinnyi asa n'ushaka ko yaguma mu kiciro cya mbere ariko anazana umutoza w'umwongereza Calum Shaun Selby ariko biranga aramusezerera yiyambaza umutoza uzi Shampiyona yo mu Rwanda nubwo benshi bahamya ko ariyo mu kiciro cya Kabiri ariwe Abdou MBARUSHIMANA ariko nawe biranga haza Romami Marcel ariwe utegerejweho umusaruro nkene w'uko itamanuka. Ibisigaye rero abakunzi ba Ruhago bahanze amaso izi mpera z'umunsi wa 22 wa Shampiyona, abayobozi ba Ruhago mu Rwanda, abayobozi b'amakipe, abakinnyi, abasifuzi muhanzwe amaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *