blank

Abakunzi n'abafana ba Rayon Sports benshi aho ubasanze baganira nta kindi baba bibaza uretse ahazaza h'ikipe yabo nyuma y'aho bari biteze gutwara ngo ibikombe byose by'amarushanwa akinirwa mu Rwanda ariko cyane cyane bakaba bari banyotewe Shampiyona baheruka mu mwaka wa 2018/19, uko ubuyobozi bwagiye busimburana kuva icyo gihe yayoborwaga na Paul Muvunyi aza kuyiragiza Munyakazi Sadate utarayitindanye Nyuma ya COVID-19 ndetse n'igisa n'amakimbirane yabayemo bigasaba ko ubuyobozi bw'igihugu bukomeza kuba hafi hatorwa Uwayezu Jean Fidele. Bose bagerageje uko bashoboye ariko ntawigeze atwara igikombe cya Shampiyona.

blank
Rayon Sports imaze imyaka 5 idatwara igikombe cya Shampiyona

Gusa ntawakwibagirwa ko Uwayezu Jean Fidele yaje afite inshingano zirenze izo gutwara ibikombe kuko yari afite umukoro ukomeye wo kunga abo bari barugarijwe n'amakimbirane ariko bigaragara ko byamugoye akaza gukomeza kugerageza ari nako ahindura imyubakire ya Rayon Sports kandi buri wese akabona ko hari ibyahindutse, ibindi bikombe bikinirwa mu Rwanda yarabitwaye ariko icya Shampiyona yagiye atagitwaye n'ubwo atasoje manda yari yatorewe y'imyaka ine kubera uburwayi. Perezida Uwayezu Jean Fidele yasimbuwe n'abahoraga bifuza ko basubirana ikipe kuko bavugaga ko nyuma yo kutumvikana basabwe kuberereka bagaha umwanya komite ya Uwayezu Jean Fidele bamwe ntibahwemye kuba hafi iyo komite ariko abandi bigaragara ko basa n'abayihuzwe kugera aho batifuzaga no kumenya amakuru yayo uretse ko nk'abazi Rayon Sports birashoboka ko uwayikunze koko bitashoboka ko adakurikirana ibyayo.

Uwayezu akimara gutangaza ko atagishoboye kureberera Rayon Sports kubera uburwayi agiye no kwivuza hanze y'igihugu abahoze bayobora Rayon Sports bose bagiye bahura kenshi kugira ngo bunganire abari basigaranye ikipe bigerwaho maze haza no kuba amatora y'abasimbura iyo komite n'ubundi yarirangije manda.

blank
Bamwe mubayoboye Rayon Sports bakwiye kubaka ubumwe ntakuka

Mu batorewe kuyobora manda y'imyaka ine 2024-2028 hatowe inzego 2 urwitwa Urw'Ikirenga (Supreme organ) maze hatorwa Perezida: Paul Muvunyi yungirizwa na Dr Claude Emile Rwagacondo, umunyamabanga aba Abdallah Murenzi, abajyanama baba bamwe mu bayoboye Rayon Sports bose barimo Paul Ruhamyambuga, Theogene Ntampaka, Jean Fidele Uwayezu, Charles Ngarambe, Hadji Sadate Munyakazi na Valens Munyabagisha. Hatowe kandi komite Nyobozi ya Asosiyasiyo Rayon Sports (Executive Committee) maze hatorwa perezida Thadée Twagirayezu yungirizwa na Muhirwa Prosper ndetse na Aimable Roger Ngoga, umubitsi aba Patrick Rukundo, umujyanama w'iyo komite aba Chance Denys Gacinya, hatorwa kandi Komite Nkemurampa iyobowe na Martin Rutagambwa yungirizwa na Muhirwa Freddy, umunyamabanga wayo aba Nyiransengiyumva Marceline, Komite Ngenzuzi umuyobozi wayo yabaye Ignace Havugiyaremye yungirizwa na Josee Akayezu, umunyamabanga aba Byiringiro Bernard.

blank
Perezida wa Association Rayon Sports na bamwe mu bagize amakomisiyo

Nyuma y'amatora abafana benshi batigeze bishimira komite zabanje bishimiye ubwo buyobozi bwagaragaye ko busa n'ubushyize hamwe bugiye kubaka koko Rayon Sports yakora amateka aruta ayandi, nabo babihamirije mu Nteko rusange yateranye tariki 02 Gashyantare 2025 i Nyarutarama ko ikibaraje ishinga ari ugutwara ibikombe kuko nta Rayon Sports idatwara Ibikombe, ikindi cyari ku murongo w'ibyigwa ahanini cyari uburyo hatangizwa ishoramari Rayon Sports Company LTD ariko n'ubu ritarashyirwa mu bikorwa, ikindi cyagaragaye bwa bumwe bwagiye bukendera aho bamwe batumirwaga mu nama cyangwa ikindi gikorwa ariko ntibitabire, ari nako igihe habaye uguhuza ubushobozi bw'amafaranga bamwe bakifata, ni mu gihe kandi bamwe bacikiye intege aho bamwe muri abo batowe baje bavuga ko bagomba kwigizayo abahoze bakorana na komite zabanje n'ubwo bongeye kubiyegereza mu mwiherero wabereye mu Akagera ariko bamwe ntibitabira.

blank
Bagerageje gukora undi Muvuno wokugabana imikino mu Mwiherero wo mu Kagera ariko gutatwara Igikombe biranga

Kuva icyo gihe kugeza ubu buri mukunzi n'umufana wa Rayon Sports aribaza aho iza kugana mu gihe byaba bikomeje kumera gutyo nta gushyira hamwe dore ko hari n'abatabura kuvuga ko aribyo byaranze ikipe yabo kuva kera ariko bakibaza niba bizakomeza kuyokama mpaka. Ibyo byose biraza bisanga ikipe yabo izasohoka mu gihe abakinnyi bamwe basoje amasezerano ari nako baberewemo amadeni atari bo gusa hakiyongeraho ikipe y'abagore n'abandi bakozi muri rusange, inzu bakoreragamo ubu yafunzwe, imanza n'ibindi, ubu Rayon Sports ikaba ibazwa amafaranga y'ibanze byibura yayifasha bimwe mu bibazo byihutirwa asaga Miliyoni Magana Abiri.

Ni mu gihe ariko ubu yamaze gusinyisha umutoza mukuru wahoze atoza Mukura Victory Sports ariwe Afahmia Lotfi bigaragara ko iticaye binavugwa ko yarangije kwitegura umunsi yitwa Uw'Igikundiro aho yatumiye ikipe ikomeye bizahura mu mpera z'ukwezi gutaha cyanga intangiriro z'ugukurikiyeho. Abafana rero n'abakunzi bayo mukaba mukwiye kubaka ubumwe kugira ngo ikipe yanyu igire aho iva igire n'aho igera.blank

blank
Umutoza mukuru wahoze atoza Mukura Victory Sports Afahmia Lotfi yakirwa n'abayobozi n'abakinnyi ba Rayon Sports
blank
Abafana n'abakunzi ba Rayon Sports barasabwa gukomeza kuyiba hafi cyane mu bihe bitoroshye by'amikoro irimo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *