Nyuma y'aho atangarije ko ashaka kugura imigabane muri Gikundiro, mu gitondo kuri uyu wa kane, tariki 03 Mata 2025 Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports abinyujije ku rubuga rwe rwa x yatangaje ko yiteguye gushora akayabo ka Miliyali 5 muri Rayon Sports igasezera kuri birantega.
Yagize ati: “Offre ya zahabu kuri Murera. Ibahasha ya Miliyali 5 ishyizwe ku meza, par condition: Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize; Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega; Miliyari eshatu zizashorwa muri MURERA mu gihe cy'Imyaka 3 bivuze miliyari buri mwaka; Fan Club zizagumaho ariko ntizizongera gutanga umusanzu, ayo zatangagamo umusanzu nzajya nzisura dukore ubusabane;
Ubuyobozi buzashyirwaho nanjye uzaba washoye akayabo; Abafatanyabikorwa ba Gikundiro bazahabwa service za Zahabu cyane cyane Umufatanyabikorwa mukuru; Nzashyiraho umurongo utishyurwa wo gutanga ibitekerezo muve ku ma Radio abarangaza; Ikipe izaba ifite iby’ibanze byose kugira ngo ibe urutirigongo rwa Sports Nyarwanda; Nyuma y'imyaka 3 yo kwivugurura hazashorwa izindi miliyari 5 zizakora ibitangaza, Hazashingwa kandi izindi disciplines nka Volley, Basket, Amagare... Nyuma y'Imyaka 3, Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri ka Private Jet kanjye bwite, ubwo sinshaka kuvuga kuri za Bus kuko izaba ifite Bus yakataraboneka, Ambulance 2 ziyiherekeza aho igiye hose, Staff van 2, Moto ebyiri ziyigenda imbere.”
Nyuma yo gutangaza ibi, yongeyeho ikitonderwa agira ati: “Iyi offer iri valide kugera kuwa 25 Ukuboza 2025, nshaka kuzizihiza anniversaire yanjye nkata cake n’abakunzi banjye bo muri Gikundiro turi mu nyanja y'ibyishimo; Habayeho ibiganiro by’ibanze nkabona bitanga ikizere nahita nshyira muri Murera miliyoni 100 zo kuyifasha kurangiza championnat neza; Murera itwaye igikombe offer yazamukaho 20% naho ikibuze offer yamanukaho 20%. Ngaho abarushanwa nimuze turushanwe.”

OFFRE YA ZAHABU KURI MURERA
-------------‐---‐--------------------Ibahasha ya Miliyali 5 ishyizwe ku meza, par condition :
1. Miliyari imwe izasaranganywa Fan Club kugira ngo zihanagure icyuya zabize;
2. Miliyari imwe izishyurwa amadeni kugira ngo nirinde birantega;
3.…
— Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) April 3, 2025
Nyuma yo gutangaza ibi, bamwe mu bakunzi ba Murera bagaragaje ko batabyishimiye.
AbaRayons bukuri, twamagane Propaganda ya Sadate.
Kuki Sadate abizanye mu gihe ikipe yarimo ihatanira igikombe?
Kuki Sadate adategereje ngo Championa irangire, azabone kuzana izo Offer ziwe?
Ibi ntakindi bigambiriye, nukubuza @rayon_sports igikombe.— MUMPE IGIHE (@Birashoboka9) April 3, 2025
Ntamugabo udapfana imishinga 😂
— WANGURIJE_ICYATANU (@ibyaryibumoso) April 3, 2025
Ababishinzwe twizere ko babisengurana ubushishozi, gusa wibagiwe imwe mu mishinga wasize isinziriye nka Gikundiro stadium, MK Cards....... 🤔😢 pic.twitter.com/FDJpTOqyZR
— Jado Ntakirutimana (@JadoNyirinkwaya) April 3, 2025
Niko na Kiyovu Sports byatangiye
Nyakubahwa Sadate urifuza after 3 years kurwaza dépression aba Rayon kweli ?
Abayovu birirwa mu marangi basaba igikoma na margarine 😂
— Eng Manzi Patrick (@Manzipatty) April 3, 2025
Nonese ubundi washinze iyawe ? Ukava kuri Rayon sport 🤌
— ERAM (@ERAMkanyarwand) April 3, 2025
Mu kiganiro na SK FM Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee avuga kubyo Munyakazi Sadate amaze iminsi avuga, yabanje guseka n'ubwo yahise avuga ko atarasoma ariko bisa no kwijijisha, yagize Ati: “Ubwo butumwa ntabwo twabonye muri Rayon Sports ariko icyo navuga gitoya Rayon Sports ni umuryango ntabwo igurishwa ahubwo igurwamo imigabane, niba rero hari uwabivuze w'umukunzi wa Rayon Sports yagombye kumenya ko Rayon Sports itagurwa ahubwo igurwamo imigabane kuko nibwo buryo twahisemo.”
Ikijyanye n'uburyo azaruhura abagize za Fan Club kuko barushye, yagize ati: “muri iyi si turimo ntituragera igihe cyo kuruhuka, umuntu ahora akora ashaka kugera kucyo ariho, izo miliyali Eshanu tuzibonye tuzakomeza gushaka izindi Eshanu cyangwa Icumi, ugasanga rero aho tubikoze twaba turi guhagarika ibitekerezo kandi ibijyanye no kugura imigabane turacyari kubinononsora. Niba afite izo Miriyali rwose niyitegure gutanga imigabane bitari ukugura Rayon Sports kuko ntigurishwa. Keretse igihe Inteko Rusange izicara ikemeza igurishwa ryayo tuzabibamenyesha, aho rero yaba yibeshye cyangwa se amaze igihe kinini atazi amakuru ya Rayon Sports.”
Abajijwe impamvu atayazi kandi yitabira inama z'urwego rukuru, Perezida yasobanuye ko atabizi kuko we izo atazitabira yitabira iza Association, ati: “rero niba bose babizi uko cyangwa ariwe ubizi araza kubwira bagenzi be babiganireho.” Abajijwe kuba Munyakazi Sadate atishimira ugutsindwa inshuro 2 na Mukura kandi we bitarigeze bibaho, Perezida Twagirayezu Thadee yasetse agira ati: “hari itsinda bahuriramo ryitwa “Special Support Team” iryo tsinda ry'abagabo bagera kuri mirongo inani (80) bakunda Rayon Sports batanga kuva ku bihumbi Mirongo itanu kuzamura kugira ngo ikipe ibone aho kurara mu gihe bategura imikino, amazi n'ibindi, iryo tsinda rero Munyakazi Sadate aririmo ariko ntacyo atanga kandi niko kuri. Mu gihe rero ushaka ko ikipe itsinda wakagombye kubigiramo uruhare nk'ikipe y'abafana, gutegereza rero ko itsindwa ngo ubone icyo uvuga sibyo kuko n’andi makipe nka Real Madrid n’izindi ziratsindwa hari Arsenal imaze imyaka Makumyabili n'Ibili (22) idatwara Shampiyona nubwo twe tutazamara iyo myaka, niba rero ushaka ko ikipe igera ku kintu runaka ntukigiremo uruhare wakihorera ntugire n’ikindi ujyamo.”
Kubyo kuvuga ko uwahoze nawe ari Perezida Chance Gacinya ariwe wahabwa gutegura imikino, yavuze ko atari byo kuko imikino bayitegurana bose kandi gutegura imikino ari n’ugushaka ubushobozi kandi Chance Gacinya we ari mu batanga ubwo bushobozi.
Perezida Twagirayezu Thadee yakomeje avuga ati: “tugiye gusesengura ibyihishe inyuma y’ibyo Munyakazi Sadate amaze iminsi atangaza tumenye ibyo ari byo kuko twe tugamije insinzi ubwo nabo turamenya ibyo bagamije. Gusa inzira turimo tuzi uburyo bwo kuyigendamo kandi dufite uburenganzira bwo kuyigendamo rero ntawe ufite uburenganzira bwo kuyidukuramo bibaye ariko bimeze natwe twafata izindi ngamba bitewe nicyo dushaka.”
Abajijwe uko ikipe yiteguye umukino uzakurikiraho wa Marine FC, yavuze ko akangurira abafana kutarangazwa nizo Miriyali Eshanu n'indege yihariye yo kugendamo ikipe, Fan Club ntizirangazwe n’uko batazongera gutanga umusanzu kuko bidashoboka kuko icyo batagizemo uruhare kitabaryohera, nibitabire umukino wa Marine FC kuko twebwe turiteguye neza. Abafite ibitekerezo biri hejuru bafite kureba ibikwiye kandi icyo bagomba gukora barakizi birinde ibibatesha umurongo. Yasoreje ku kwibutsa abafana uburyo bakomeza kugira uruhare rwabo batera inkunga ikipe yabo bakanda *182*8*1*008000# bagakurikiza amabwiriza.

Biravugwa ko abakuriye akanama k'imyitwarire muri Rayon Sports barimo Rutagambwa Martin kaba katumije Munyakazi Sadate ngo abe yatanga ubusobanuro kubyo amaze iminsi atangaza ndetse na Muhammad Kanyabugabo.
Uko itoroshi.rw tubibona mu gutanga umusanzu muri Sport yacu:
Rayon Sports ni ikipe ifite abafana n'abakunzi batari bakeya rero dukurikije ibihe yagiye inyuramo igihe kirageze ko habamo gutahiriza umugozi umwe hakirindwa birantega z'uburyo bwose ntiharebwe ibyabanje bigaragara nk'agapingane gashingiye ukutishimira ko habaho impinduka ziganisha ukugeza habi Rayon Sports, munyangire n'ubu yahawe intebe igatsindwa, gushaka inzira zose zanyurwamo ngo ikipe inyunyuzwe ibe iyo gutunga bamwe mu gihe yakagiriye akamaro buri mukunzi wese cyangwa se uwagize uruhare nukugira ngo ibyare umusaruro n'ibyishimo, inzego zishinzwe siporo muri rusange n'ubundi ntizikwiye kurebera ibitagenda neza cyane nk'ubu bigaragara mu guterana amagambo ari byo bivamo gucika intege kw'amakipe yacu maze abafana n'abakunzi bayo bagahorana akanyamuneza n'ibyishimo bituruka ku makipe bakunda bihebeye.