Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025 Saa moya nyuma y’umukino wari wahuje AS Kigali na Police FC ukarangira ari igitego 2-2 Police igakomeza luko mu mukino ubanza yari yatsinze As Kigali igitego kimwe ku busa. Ikipe ya APR FC ikaba yakiriye Gasogi United mu mukino wo wishyura muri Kimwe cya Kane mu gikombe cy’Amahoro cya 2025
Mbere Yuko umukino utangira habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka umunyamuryango wa Gasogi United witwa Dukuze Christian wahoze ari perezida wa Etincelle FC. Ku munota wa 1 gusa umukino utangiye APR FC 7abonye Kufura nyuma y'Ikosa Hakim Hamis yakoreye Cheik Djibril Ouattra abakinnyi ba APR FC bahererekanya neza umupira ariko ntibabyaza umusaruro ayo Mahirwe.
Ku munota wa 4 Gasogi United umukinnyi wayo Udo Kokoete Ibiok ku mupira yari ahawe na Mugisha Joseph Rama atera mu izamu ariko umusifuzi w'igitambaro Habumugisha Emmanuel avuga ko yaraririye
Ku Munota wa 7 Gasogi yabonye kufura ya iterwa na Hamis Hakim ariko Niyigena Clement umupira awushyira muri koruneli nayo itagize icyo imarira Gasogi United.
Ikipe ya Gasogi United byagaragaraga ko iri hejuru yakomeje kuzamukana imipira nko ku munota wa 12 Hakim Hamis yarekuye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC arikuramo umupira ujya muri koruneri nayo utagize icyo itanga. Umukino wakomeje gukinirwa hagati ariko buri kipe igize amahirwe yo kugera ku izamu ry'indi ntibyaze umusaruro Amahirwe yabona, Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa (0-0).
Igice cya Kabili cyatangiranye impinduka ku Ruhande rwa APR FC Umutoza Darko Novic yakuyemo Ramazani Niyibizi asimburwa na Dauda Youssif Seidu, Mugisha Gilbert asimbura Kiwanuka Hakim, APR FC yahise ihindura umukino ku buryo bugaragara maze ihanahana umupira neza abakinnyi bayo nka Mugisha Gilbert na Djibril Ouattara bubakaga uburyo ariko umunyezamu wa Gasogi United Bareli Ibrahima Daouda agafatai byoroshye.
Ku munota wa 60 nyuma y'uko abakinnyi ba APR FC Mugisha Gilbert na Djibril Ouattra bongeye gukinana maze umukinnyi wa Gasogi United Alex Nduwayo bakekaga ko akoze umupira ariko umusifuzi ISIA'Q Nizeyimana asaba ko umukino ukomeza. Kubmunota wa 76 APR FC yongeye kubona kufura ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Jean Bosco bahita bahererekanya umupira ariko ba myugariro ba Gasogi United bagarura umupira neza. Ku munota wa 67 Gasogi United yakoze impinduka maze Iradukunda Axel asimburwa na Ngarambe Sadjadi'.
APR FC yakomeje gushakisha igitego maze ku munota wa 78 Ruboneka ahabwa ikarita y'umuhondo akiniye nabi umukinnyi wa Gasogi United Mugisha Joseph Rama.
ku munota wa 80 APR FC yongeye gukora impinduka maze Nshimirimana Ismael Pichou na Cheik Djibril Ouattra baha umwanya Mahamadou lamine Bah na Mamadou SY. Gasogi United nayo umutoza wayo Tchiamas Ghyslain Binvenu yongeye gukora impinduka maze Kwizera Jean Luc asimbura Ngono Guy Herve, amakipe yombi akomeza gushakisha iyatera mu izamu haboneka uburyo ku mpande zombi ariko ntayibubyaza umusaruro kandi ariko umusifuzi wo hagati ISIA'Q Nizeyimana afata ibyemezo bimwe na bimwe bitigeze byishimirwa n'abafana ba Gasogi United hamwe na Perezida wayo Kakoza Nkuriza Charles KNC. Ku munota wa 89, umutoza wa APR FC Darko Novic yongeye gukora impinduka maze Denis Omedi aha umwanya Alioune Souane.
Ku munota wa 90+1' Ndikumana Danny wa Gasogi United yafashe umupira ari kumwe n'umunyezamu Ishimwe Pierre ariko ahita afata umupira, umukino urangira ari 0-0 APR FC ikomeza ku nsinzi y'igitego kimwe ku busa yatsinze mu mukino ubanza tariki 27 Gashyantare 2025 ikaba izahura na Police FC muri Kimwe cya Kabiri cy'irangiza.
Nyuma y’umukino, president wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje ko “atari APR FC imusezereye ahubwo ari umusifuzi umusezereye.”

Abakinnyi Babanje mu kibuga ku ruhande rwa GASOGI UNITED: Ibrahima Dauda Bareli, Muderi Akbar, Axel Iradukunda, Hakizimana Adolphe, Nduwayo Alex, Udahemuka Jean De Dieu, Mugisha Joseph Rama, Mbaye Alioune, Kokoete Udo Ibiok, Hamis Hakim na Ngono Guy Herve.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC: Pierre Ishimwe, Clement Niyigena, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Nshimirimana Ismael, Byiringiro Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Ruboneka Bosco, Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Cheik Djibril Ouattra.
Mu yindi mikino Mukura VS yasezereye Amagaju nyuma kunganya 2-2 (Agg) hakitabazwa penaliti, Mukura ikinjiza 3-2 z’Amagaju. Uyu munsi AS Kigali yari yakiriye Police FC banganya 2-2 (Aggr.) maze Police FC ikomeza muri kimwe cya kabiri (½) cy’Irangiza. Ejo hakazaba umukino umwe usoza ¼ cy'irangiza Gorilla FC izakira Rayon Sports saa Moya za nimugoroba.

Amafoto: APR & Gasogi United