blank

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Werurwe 2025 ikipe ya Gorilla FC yakiriye Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wo kwishyura wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro 2025.

Ni umukino amakipe yombi yaje bigaragara ko adashaka gukora ikosa iryo ari ryo ryose kuko yaba Rayon Sports ifite intego yo gutwara iki gikombe ngo izarebe ko yazasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup mu gihe gutwara Shampiyona bitayikundira,  Gorilla FC  yo uyu mwaka yakomeje kwerekana ko yaba mu makipe akomeye nayo igatangira kuba  mu zihatanira ibikombe.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports ifite ishyaka bigaragara ko ishaka igitego hakiri kare Omar Gning ahana umupira na Biramahire Abeddy ariko umupira ntiyawubyaza umusaruro atera ku ruhande.

Gorilla FC nayo yamanukanye umupira, umukinnyi wayo Ndikumana Landly atera  ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko Omar Gning  awushyira muri koruneli abakinnyi ba Gorilla bahise bahererekanya umupira ariko  umuzamu wa Rayon Khandime Ndiyaye afata umupira. Rayon Sports yongeye kuzamukana umupira ku munota wa 27 Fitina Omborenga akinana na Souleymane Daffe umusifuzi Celestin asifura ko baraririye.

Umupira wongeye gufatwa n'abakinnyi ba Gorilla FC kapiteni wayo Victory Murdah yashose ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Khandime Ndiyaye arawufata.

Ku munota wa 45+1' Ndikumana Landly yari ahawe neza umupira na Victor Murdah ariko umusifuzi asifura ko baraririye. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa 0-0.

Ku Munota wa 46' Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yinjiranye impinduka maze Assana Nah Innocent aha umwanya Aziz Bassane maze ku munota wa 49 Biramahire Abeddy   atera umupira ugiye guca ku ruhande usanga  Iraguha Hadji ahagaze neza awushyira mu izamu kiba igitego cya mbere cya Rayon Sports.

blank
Gooooooal, abakinnyi ba Gorilla FC ntibamenye ibibaye
blank
Iraguha Hadji yishimira igitego yari amaze gutsinda

blank

Ku munota wa 54 Rayon Sports yongeye gukora  impinduka maze Nshimiyimana Emmanuel na Kanamugire Roger binjirira rimwe mu kibuga basimbura Ndayishimiye Richard na Nsabimana Aimable.

Ku munota wa 58 Umutoza wa Gorilla FC nawe yakoze impinduka maze Camara Bobo ajya mu kibuga asimbuye Ikena Duru.

Ku munota wa 74  Khandime Ndiaye yeretswe ikarita y'umuhondo kubwo gutinza Umupira maze atera umupira usanga Fitina Omborenga atera ishoti imbere y'izamu rya Gorilla FC usangayo Aziz Bassane agiye kuwutera agwa hasi abafana bibeshya ko ari Penariti ariko umusifuzi asaba ko umupira ukomeza.

Gorilla FC yongeye gukora impinduka maze Sally asimbura Nduwimana Frank, Rayon Sports yakomeje gukina neza ihererekanya umupira Aziz Bassane akinana na Adoulai Jalo maze ku munota wa 90+3 Rayon Sports ibona koruneri ku mupira wari uzamukanywe na Fitina Omborenga ariko abakinnyi ba Rayon Sports barawirengereza. Ku munota wa 90+5 Gorilla FC yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Ndikumana Landly maze abafana ba Rayon Sports imitima iradiha bamwe banga kuyireba kuko iyo bayitsinda byari kuba bisubiye irudubi ariko ba myugariro bari bahagaze neza bawukuramo. Umukino uhita urangira ari Igitego kimwe cya Rayon Sport ku busa bwa Gorilla FC. Rayon Sports ikomeza ku Giteranyo cy'Ibitego 3-2 ikaba izahura na Mukura Victor Sport muri ½.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC:  Muhawenayo Gad, Duru Ikena, Samuel Nsengiyumva, Murdah Victor, Zizi Kisolokele, Moussa Omar, Nduwimana Eric, Landly Ndikumana, Hesborn Rutonesha, Irakoze darcy na Frank Nduwimana.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports:  Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Omar Gning, Nsabimana Aimable, Souleyman Daffe, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Assana Nah Innocent na Iraguha Hadji.

blank
Amakipe yombi yari yakaniye
blank
Abafana baje gushyigikira ikipe yabo ari benshi
blank
Bakoze mu nganzo bati: "Amazi arashyushye...", bibutsa Nyamukandagira ko bazahura ku cyumweru

blank

Amafoto: Rayon Sports