blank

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye hasubukuwe umukino Mukura Victory Sport yakiriyemo Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/2 mu gikombe cy'Amahoro 2025. Uyu mukino ukaba wasubiwemo kuko habayeho ikibazo cyo kubura k'urumuri rw'amatara byaje kugaragara ko yari yapfuye, haza no kubaho guterana amagambo ku ruhande rwa Rayon Sports na FERWAFA, Rayon Sports yavugaga ko igomba gutera mpaga Mukura Victory Sport kuko iryo bura ry'urumuri ari ikibazo cyayo ariko FERWAFA iza kubwira Rayon Sports ko igomba kujya gukina kuko cyari ikibazo cyatunguranye kandi ari ko amategeko abiteganya. Ubuyobozi bwa Rayon Sports butabyumvaga ariko buza gufata icyemezo ko bagomba gukina.

Uyu mukino watangiriye ku munota wa 27 nk'uko byari biteganyijwe ikipe ya Mukura Victory Sport yarangiye iri hejuru rwose ku buryo ku munota wa 32 gusa yari ibonye igitego ku mupira mwiza Boateng Mensah yari abonye ariko umusifuzi Nsabimana Celestin yerekana ko habayemo kurarira. Mukura Victory Sport yakomeje kubona uburyo binyuze ku mipira ahanini y'imiterekano yabonaga ariko kuyibyaza umusaruro bikaba ikibazo. Ikipe ya Rayon Sports igice cya mbere cyarangiye nta buryo bufatika yari yabona imbere y'izamu rya Mukura Victory Sport ryari ririnzwe na Sebwato Nicolas maze igice cya mbere kirangira ari Ubusa ku Busa 0-0 ku mpande zombi.

blank
Igice cya mbere cyarangiye ari Ubusa ku Busa

Igice cya kabiri umutoza w'agateganyo wa Rayon Sports Rwaka Claude yaje ahita akora impinduka mu kibuga maze Rukundo Abdul Rahman na Iraguha Hadji baha umwanya Niyonzima Olivier 'Seif' na Aziz Bassan gusa ntabwo byaje kubuza ‎Mukura Victory Sport n'ubundi gukomeza gusatira nk'aho ku munota wa 54 Boateng Mensah yarekuye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Rayon Sports Ndikuriyo Patient aba ibamba awukuramo. Ku munota wa 57 Rayon Sports yibutse ko ari ikipe nkuru maze binyuze kuri rutahizamu Abbedy Biramahire ayibonera igitego cyiza ku mupira yari ahawe na Aziz Bassane.

blank
Rutahizamu Biramahire Abeddy ysihimira igitegi yatsinze

‎‎Gusa ntibyaje gutinda kuko abafana ba Rayon Sports bakiri mu byishimo by'icyo gitego ku munota wa 59 gusa Mukura Victory Sport nayo yahise yishyura igitego cyatsinzwe na Boateng Mensah ateresheje umutwe kuri koruneri yari itewe na Obed Uwumukiza. Ikipe ya Rayon Sports yahise yongera gutangiza umupira ariko ugeze kuri Boateng Mensah ku munota wa 66 ahabwa ikarita y'umuhondo akiniye nabi Muhire Kevin. Ku munota wa 67 umutoza wa Rayon Sports yongeye gukora impinduka mu kibuga maze Prince Elanga Kanga aha umwanya Adama Bagayogo.

blank
Boateng Mensah wishyuye igitego

‎‎Mukura Victory Sports byagaragaye ko koko iri ku kibuga cyayo yakomeje gukina umupira wo guhererekanya neza ari nako abakinnyi ba Rayon Sports bayikoreraho amakosa ariko ntibabibyaze umusaruro. Ku munota wa 80 Niyonzima Olivier 'Seif' yahawe ikarita y'umuhondo bigaragaye ko abwiye nabi umusifuzi Nsabimana Celestin wari usifuye ikosa Muhire Kevin akoreye kuri Ntarindwa Aimable. Ku munota wa 86 umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka ya nyuma maze Ndayishimiye Richard aha umwanya Kanamugire Roger ku ruhande rwa Rayon Sports ikomeza gushyiramo imbaraga ishaka igitego maze ku munota wa 89 Biramahire Abeddy ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina ashaka Kanamugire Roger ntiyawugeraho mu gihe abafana ba Rayon Sports bari bahagurutse.

Ku munota wa 90+4 Aziz Bassane yacomekeye umupira Biramahire Abeddy mu rubuga rw'amahina ariko ateye ishoti rifata igiti cy'izamu umupira ujya hanze maze umukino urangira amakipe yombi anganyanyije igitego 1-1. Umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, saa Kumi n'ebyiri n'igice ikazabanzirizwa n'umukino wa APR FC na Police FC kuri uwo munsi saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

blank
Umukino warangiye ari igitego 1-1
blank
Rutahizamu wa Rayon uri mu mvune Fally Ngagne aherekeza ikipe ye
blank
Abatoza b'ikipe y'igihugu Amavubi bakurikiye uyu mukino
blank
Urutonde rw'abakinnyi Mukura Victory Sport yakoresheje
blank
Urutonde rw'abakinnyi Rayon Sports yakoresheje

Amafoto: Rayon Sports, igihe.com & Mukura VS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *