blank

Nk'uko byagenze umwaka ushize wa 2024, ubwo Police FC yasezereraga Rayon Sports mu gikombe cy'intwari nabwo iyitsinze kuri penaliti 4-3, nyuma yo kunganya igitego 1-1. Aya mateka yongeye kwisubiramo kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa kabiri, tariki 28 Mutarama 2025, Police yatsinze Rayon Sports penaliti 3-1, nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports igerageza gusatira cyane Police FC, ku munota wa 17 ku bwumvikane buke hagati ya Ishimwe Christian na Niyongira Patience, Iraguha Hadji yatsinze igitego rukumbi cya Rayon Sports. Nyuma yo gutsindwa igitego, Police yakangutse isatira cyane Rayon Sports, Msanga Henry yishyuriye Police FC ku mupira ateresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Igice cya kabiri, cyatangiye ikipe ya Rayon Sports igaragaza ko ifite ikibazo gikomeye hagati. Ku munota wa 73, Byiringiro Lague yakiniye nabi umunyezamu Khadime Ndiaye ubwo yari asatiriye izamu umupira usa n'ugiye hanze, Khadime arahaguruka akanda Lague umutwe arangije amujugunya hanze. Umusifuzi Nsabimana Celestin, amwereka ikarita itukura. Iminota 90 y'umukino yarangiye Rayon Sports inganya na Police FC igitego 1-1, hitabazwa penaliti.

Hakimana Muhadjiri yateye penaliti ya mbere ya Police FC, umupira uca hejuru y'izamu. Youssou Diagne yateye penaliti ya mbere ya Rayon Sports, Umunyezamu Niyongira Patience ayikuramo. Allan Katerega atera penaliti ya kabiri ya Police FC, arayitsinda. Serumogo yateye penaliti ya kabiri ya Rayon Sports, ayinjiza neza. Ani Elijah atera penaliti ya gatatu ya Police FC, ayinjiza neza. Omar Gning ateye penaliti ya gatatu ya Rayon Sports, Niyongira Patience ayikozaho ukuguru ijya hanze. Mugisha Didier yateye penaliti ya kane ya Police FC, ayinjiza neza. Azziz Bassane ateye penaliti ya kane ya Rayon Sports, umunyezamu Niyongira Patience ayikuramo.

blank
11 ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi Robertinho yari yahisemo gukoresha: Khadime Ndiaye (GK), Bugingo Hakim (C), Serumogo Ali, Youssou Diagne, Omar Gning, Niyonzima Olivier Seif, Kanamugire Roger, Adama Bagayogo, Rukundo Abdul Rahman, Fall Ngagne, na Iraguha Hadji.

Abasimbura: Patient, Ganijuru, Elanga, Fiston, Pascal, Bassane, Emmanuel, Mugisha na Richard.

blank
11 ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga

Umutoza Mashami Vincent yari yahisemo gukoresha: Niyongira Patience (GK), Nsabimana Eric (C), Ishimwe Christian, Bigirimana Abeddy, Mandela Ashraf, Ani Elijah, Msanga Henry, Mugisha Didier, Issah Yakubu, Allan Katerega, na Byiringiro Lague

Abasimbura: Onesime, Muhadjiri, David, Akuki, Pacifique, Chukwuma, Tia, Fred na Ali.

Ubuyobozi hamwe n'Abatoza bakwiye kwicara bagakosora amakosa agaragara n’ubwo batorohewe n'Ibibazo birimo imanza, amadeni, ugucengana hagati yabo kuko bitabaye ibyo ntabwo bazagera ku ntego bagaragarije abakunzi ba Rayon Sports. Ubwo bari bamaze gutorwa basezeranije abakunzi ba Rayon Sports ko bagiye gutwara Ibikombe ariko icya mbere kikaba kigiye, ndetse mu bigaragara hakaba nta kizere kigihari cyo kwegukana ibisigaye.

Ikindi, birengagije gutegura umukino wa Police, batangira gutekereza umukino wa nyuma bifuza guhura na APR. President Thadee Twagirayezu aherutse gutangaza ko ashaka APR FC ku mukino w'Anyuma w'Iki Gikombe cy'Intwali Ati “Niho Umutima wange uri!” Birakwiriye ko buri mukino wubahwa kandi ugategurwa neza. Iyi kipe kandi ikwiriye kongeramo izindi mbaraga vuba na bwangu kugira ngo irebe ko yakwegukana igikombe cya shampiyona n'icy'amahoro.

blank

3 thoughts on “Police FC yongeye gupima Rayon Sports mu gikombe cy'Intwari 2025 isanga idashyitse”
  1. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bukwiriye gushaka icyakorwa byihuse kugira ngo hakosorwe amakosa yose yagiye agaragara kuri uyu mukino, Khadime akwiriye gutozwa discipline. Biranagaragara ko igenda rya Ayabonga ryasize icyuho gikomeye, urwego rw'abakinnyi ruri hasi cyane. Bayobozi nimushyiremo amafaranga ikipe ikomere, bitabaye ibyo n'ibindi bikombe bisigaye murabitakaza.

Comments are closed.