blank

Kuri uyu wa gatandatu, kuwa 18 Mutarama 2025, ikipe y’abagore ya Rayon Sports yatsinze Kamonyi WFC ibitego 2-0, biyiha amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagore.

Ni umukino waranzwe, no kwiharira umupira kwa Rayon Sports WFC ariko kubona igitego biba ingorabahizi. Kamonyi WFC yakomeje gukina irinda izamu ryayo maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri Rayon Sports WFC yakomeje gusatira cyane ariko Kamonyi ikomeza kwihagararaho. Byasabye imonota 86 kugira ngo Rayon Sports ibone igitego cya mbere cyinjijwe na Jeannette UKWINKUNDA. Ku munota 94, Jeannette UKWINKUNDA yaje kwinjiza igitego cya kabiri. Umukino urangira Rayon Sports WFC itsinze Kamonyi ibitego 2-0.

Kugeza ubu Jeannette UKWINKUNDA niwe umaze kwinjiza ibitego byinshi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagore n’ibitego 14. Asimbuye kuri uyu mwanya MUKANDAYISENGA Jeanine (Kaboyi) wagiye muri Tanzania amaze gutsinda ibitego 13.

Ikipe ya Rayon Sports WFC iyoboye urutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagore n’amanota 35, ikurikiwe n’Indahangarwa n’amanota 26, mu gihe AS Kigali WFC ari iya 3 n’amanota 24, APR WFC ikaba iri ku mwanya wa 8 n’amanota 12.

blank
Urutode rwa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagore