blank

Kuri uyu Gatandatu, tariki 22 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya hasigaye imikino ibiri ngo umwaka w’imikino wa 2024/25 urangire.

Iyi kipe batazira Gikundiro yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Inyemera WFC 2-1, bityo igira amanota 53, irusha Indahangarwa WFC ya Kabiri amanota icyenda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza mukuru wa Rayon Sports WFC, Rwaka Claude, yagize ati: “Mbere na mbere ni ibyishimo cyane, by’umwihariko uyu munsi twasabwaga gutsinda cyangwa inota rimwe kugira ngo dutware igikombe cya Shampiyona. Ku giti cyanjye ndishimye, ndashimira ubuyobozi, abo dukorana, abakinnyi n’abafana batubaye hafi kuko byari urugendo rurerure cyane.”

Yakomeje avuga ku mikino ya Champions League Rayon Sports WFC izitabira umwaka utaha muri aya magambo, “Ingamba by’umwihariko ni muri Champions League ihera muri CECAFA, ubushize twarasohotse ntibyagenda neza, bwari ubwa mbere ikipe isohotse. Ubu tugiye kwitegura, ni yo ntego kugira ngo turebe ko twakwitwara neza.”

Ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona Rayon Sports WFC ni iya mbere n'amanota 53, ikurikiwe n'Indahangarwa WFC n'amanota 44, APR WFC ni iya 8 n'amanota 21. Mutunda WFC iri ku mwanya wa 11 n'amanota 17, irusha mu gihe ku mwanya wa nyuma hari Fatima WFC n'amanota 10.

blank
Urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bagore

Iki kibaye igikombe cya kabiri cya Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bagore, Rayon Sports WFC yegukanye nyuma yo kugera mu cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino ushize.

blank

One thought on “Rayon Sports WFC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Abagore 2024/2025”
  1. Iyi kipe yarabikoreye, ubuyobozi bwa Rayon Sports buzayishakire abakinnyi beza bazabasha guhanga ku ruhando mpuzamahanga bityo izabe yabasha kurenga CECAFA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *