blank

Kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa gatandatu, tariki 01 Gashyantare 2025, Ikipe ya Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Intwari 2025 nyuma yo gutsinda Indahangarwa WFC penaliti 5-3 mu mukino amakipe yombi yasoje iminota 120 anganya 0-0.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, hongerwaho iminota 30 nayo irangira anganya 0-0, hitabazwa penaliti, Rayon Sports WFC yinjiza 5-3 yisubiza Igikombe cy’Intwari yari yatwaye umwaka ushize itsinze AS Kigali WFC.

Iyi kipe ya Rayon sports WFC, yahawe igikombe, imidari ya Zahabu na miliyoni 6 Frw naho Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri, yahembwe miliyoni 4 Frw.

Ikipe ya Rayon Sports WFC yaje kwakira igikombe n'imidali iri mu mwambaro utamenyerewe. Hejuru bari bambaye imyenda ya Rayon Sports WFC iriho n'umufatanyabikorwa wayo mukuru SKOL, hasi buri wese yari yambaye ukwe, byanatumye abantu babyibazaho cyane. Ese aho iyi kipe ntiyaba yaratereranywe n'ubuyobozi?

blank
 Rayon Sports yashyikirijwe igikombwe mu ruvange rw'imyambaro
blank
Rayon Sports ishyikirizwa igikombe cy'irushanwa ry'Intwari

blank

blank
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee yishimira igikombe cya mbere ikipe itwaye ku buyobozi bwe
blank
Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bishimira igikombe n'imidali begukanye

Amafoto: Rayon Sports