Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa x, Rayon Sports FC bwatangaje ko bwasinyishije abakinnyi bashya Assana Nah Innocent, Biramahire Abeddy, Adulai Jaló na Souleymane Daffé.
Assana ni umukinnyi mpuzamahanga ukina anyuze mu mpande yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, aje mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports FC. Yakiniye Coton Sport FC de Garoua mu mikino ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup, yakiniye Moghreb Tétouan yo muri Maroc na Colombe Sport FC y’iwabo.

Souleymane Daffé, yakiniraga Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso, yanakinnye mu bwugarizi bwa Real de Bamako.

Rutahizamu Jaló Adulai wo muri Guinée-Bissau yasinyiye Rayon Sports avuye muri Benifica Sporting Clube de Bissau y’iwabo, yasiniyiye Rayon Sports FC umwaka umwe n’igice.

Biramahire Abeddy, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yakinaga muri Clube Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique, yagezemo muri Nyakanga 2024 nyuma yo kuva muri UD Songo yo muri Mozambique. Uyu rutahizamu yakiniye andi makipe nka Police FC, Mukura VS na AS Kigali yo mu Rwanda, Buildcon yo muri Zambia, CS Sfaxien yo muri Tunisie na Al-Suwaiq Club yo muri Oman.

N'ubwo yasinyishije bane, Rayon Sports yarekuye rutahizamu Rudasingwa Prince wagiye muri AS Kigali na myugariro w’ibumoso, Ishimwe Ganijuru Elie watijwe muri Vision FC mu gihe cy'amezi 6.
Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro na Ayabonga Lebitsa umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, batandukanye kuwa 29 Ukuboza 2024. Kuva yatandukana na Rayon Sports, iyi kipe yatsinzwe imikino 2, uw'umunsi wa 15 wa shampiyona yatsinzwe na Mukura ndetse n'uwa ½ mu gikombe cy'irushanwa ry'Intwari itsinzwe na Police FC penaliti 3-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Ikipe ya Rayon Sports, iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota 36 ikaba ikurikiwe n’APR n’amanota 31. Nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’ubutwari, iri gukora ibishoboka byose ngo irebe ko yakwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’amahoro.
Amafoto: Rayon Sports