Kuri uyu Gatatu tariki 30/04/2025 saa moya n’igice (19:30’) kuri Stade Amahoro i Remera haberye umukino wo kwishyura wa ½ cy'Igikombe cy'Amahoro hagati ya Rayon Sports na Mukura VS. Mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.
Mbere y'uko umukino utangira, abari muri Stade Amahoro babanje gufata umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Umukino watangijwe na Rayon Sports, yakinga isatira cyane ubona ko ishaka gutsinda hakiri kare. Ku munota wa 3 Rayon Sports yahushije uburyo bwa mbere ku mupira mwiza Muhire Kevin yahinduye mu rubuga rw'amahina, Biramahire Abeddy atera mu izamu ukurwamo na Sebwato Nicolas. Kevin asongamo, umupira uca hejuru y'izamu gato.
Mukura yanyuzagamo igatungura Rayon Sports, ku munota wa 20 Boateng Mensah yazamukanye ateye mu izamu, umupira ukora kuri myugariro wa Rayon Sports ujya muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ntihagira ibasha kwinjiza indi igitego.
Ku munota wa 35 Biramahire Abeddy yongeye guhusha uburyo uburyo bwabazwe, aho yari asigaranye n'umunyezamu, atera ishoti rifata umutambiko w'izamu. Ku munota wa 45+2 Mukura VS yabonye uburyo Nzau Ndimbumba ateye umupira n'umutwe, umunyezamu Ndikuriyo Patient arasimbuka awukoraho, awushyira muri koruneri yatewe ntiyagira icyo itanga. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa (0-0).
Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka amakipe yombi ashaka igitego. Ku munota wa 48 Uwumukiza Obed yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Boateng Mensah awukinishije umutwe, ufatwa neza na Ndikuriyo Patient. Ku munota wa 50 Mukura VS yahushije uburyo ubwo Muhire Kevin yasubizaga umupira inyuma, maze umunyezamu Ndikuriyo awumushota Destin Malanda, ku bw'amahirwe ujya hanze.
Ku munota wa 64 Kanamugire Roger wari wavunitse, yasimbuwe na Niyonzima Olivier 'Seif'. Maze Rayon Sports ikomeza kurusha Mukura VS imbaraga mu kibuga hagati. Byanaje gutuma ku munota wa 72 Rayon Sports ihusha uburyo ku mupira mwiza Bugingo Hakim yahinduye mu rubuga rw'amahina, Biramahire Abeddy akananirwa kuwutsinda.
Ku munota wa 73 Biramahire Abeddy yaje kwikosora atsinda igitego ku mupira yateye mu izamu ukurwamo na Sebwato, awusongezamo ujya mu nshundura. Biba bibaye igitego 1-0 (agg 2-1).

Umukino ujya kurangira Biramahire Abeddy yasimbuwe na Adulai Jalo. Iyi mpinduka ntacyo yatanze kuko umukino warangiye Rayon Sports itsinze Mukura VS igitego 1-0, iyisezerera ku giteranyo cy'ibitego 2-1 mu mikino ibiri ya 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.
Gikundiro izahura na APR FC yakomeje isezereye Police FC ku giteranyo cy'ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki 04/05/2025.
Abakinnyi umutoza Rwaka Claude yahisemo gukinisha:
Ndikuriyo Patient (GK), Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Kanamugire Roger, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Aziz Bassane, na Rukundo Abdul Rahman.
Abakinnyi umutoza Afahamia Lotfi yahisemo gukinisha:
Sebwato Nicholas (GK, C), Abdul Jalilu, Ishimwe Abdoul, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Rushema Chris, Ntarindwa Aimable, Oladosu Samson, Jordan Dimbumba, Boateng Mensah, na Malanda Destin.


Amafoto: Rayon Sports