blank

Mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rwashyize hanze ku wa gatanu, tariki 31 Mutarama 2025, rwamenyesheje abantu bose ko rwatesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi kuri imwe mu Miryango Ishingiye ku Myemerere yagaragayeho gukora mu buryo budakurikije amategeko.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na RGB mu bihe bitandukanye harebwa imikorere y’Imiryango ishingiye ku Myemerere ikorera mu Rwanda. Iri genzura ryagaragaje ko hari imiryango ifite ibibazo bitandukanye birimo kutubahiriza amategeko, ikibazo cy’imiyoborere, n’amakimbirane ahoraho.

RGB yatesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzimagatozi ku miryango ikurikira:

  1. Rwanda Victory Mission
  2. Pentecostal Out-Reach Church
  3. International Missionary Society- Seven Day Adventist Church Reform Movement
  4. Eglise De L'heure Prophetique Du Septieme Jour
  5. Communaute Methodist Unie International

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rurashishikariza Imiryango Ishingiye ku Myemerere yose kubaha no gukurikiza ibiteganywa n’amategeko himakazwa imiyoborere myiza binyuze mu buryo bwo kwigenzura no kwicyemurira ibibazo buteganywa n’amategeko.

blank