Kuri iki Cyumweru, tariki 09 Werurwe 2025 ku munsi wa 20 wa Shampiyona APR FC yakiriye ikipe ya Rayon Sports. Ni umukino uba kenshi habanje kuvugwa amagambo n'ingeri zitandukanye: abayobozi, abafana, abakinnyi yewe hari n'abantu bashimishwa nawo gusa ukaba ariwo ubazana ku kibuga gusa, umukino ubanza wararangiye ari 0-0.
Umukino watangijwe n'ikipe ya Rayon Sports ariko itigeze itindana umupira kuko APR FC ku munota gusa wa 2 Mamadou Lamine bah yazamutse maze atera ishoti ryanyuze hejuru y'izamu. APR ntiyacitse intege yakomeje gukinira mu rubuga rwa Rayon Sports yo byagaragaraga ko iri kwiga imikinire ya APR FC. Yakomeje kwataka ishaka gufatirana Rayon Sports maze ku munota wa 6 Hakim Kiwanuka azamura umupira ku mutwe wa Djibril Ouattara atera hejuru gato y'Izamu. APR FC yakomeje kubaka uburyo maze Ku munota wa 9 Nshimiyima Ismaël Pitchou agerageza gutungura umunyezamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye maze awushyira muri koruneri. Ku Munota wa 12 Rukundo Abdul-Rahman yafashe icyemezo arekura ishoti ari mu kibuga hagati ariko rinyura kure y'izamu.
Abakinnyi ba Rayon Sports byagaragaye ko ubwugarizi bwa APR FC buri kubagora basaga n’abafashe icyemezo cyo gushotera kure imipira ariko itagize icyo itanga ku munota wa 23 kapiteni Muhire Kevin yazamukanye umupira maze Nshimiyimana Ismaël Pitchou aramubyiga agwa hasi mu rubuga rw'amahina basaba Penariti ariko umusifuzi wo hagati Ishimwe Claude yerekana ko ntayo. Ku Munota wa 27 kapitene wa Rayon Sports Muhire Kevin na Ndayishimiye Richard bakinanye neza imbere y'izamu rya APR FC bananirwa gutera mu izamu.
Myugariro wa Rayon Sports Aimable Nsabimana ku munota wa 42 yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Ruboneka Jaen Bosco, Mammadou Lamine Bah nawe yerekwa ikarita y'umuhondo akiniye nabi Iraguha Hadji. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.
Mu gihe abakinnyi bagiye mu karuhuko Mobile Money yashyizeho uburyo abafana bagumana morale maze abafanakazi b'amakipe yombi Uwimana Josianne Bahimba Nyiragasazi ku ruhande rwa APR FC na Marayika Josianne ku ruhande rwa Rayon Sports baterana Penariti Aho uwatsinze Nyinshi (2) ariwe Nyiragasazi yagenewe Miliyoni imwe naho Marayika watsinze (1) agenerwa ibihumbi Magana Atatu ni uburyo bwo gukomeza gufasha no kuryoherwa n'Umunsi Mpuzamahanga w'Umwari n'Umutegarugori wizihijwe nk’uko bisanzwe ejo tariki 08 Werurwe.
Igice cya Kabili cyatangiye APR FC n’ubundi yashyizemo imbaraga ishaka uburyo yakubaka ikabona igitego. Ku munota wa 50 Ruboneka Jean Bosco yazamukanye umupira ashaka gufata icyemezo cyo gutera mu izamu ariko Souleimane Daffe aramukurura ahabwa ikarita y'umuhondo bahana ikosa maze Cheik Djibril Ouattara ahereza umupira Ruboneka imbere y'izamu ariko awutera mu ntoki za Khandime Ndiaye. Ku munota wa 60 umutoza wa APR FC Darco Novic yakoze impiduka maze Hakim Kiwanuka na Lamine Bah basimburwa na Yussif Dauda na Gilbert Mugisha
Ku ruhande rwa Rayon Sports umutoza Robertigno nawe akuramo Biramahire Abbedy hajyamo Bassane Aziz. Abakinnyi ku mpande zombi bakomeje gushakisha uburyo babonera ikipe igitego bubaka uburyo bukomeye ari nako bakorana amakosa. Ku munota wa 67 Ruboneka Jean Bosco yongeye kugerageza uburyo arekura ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina umupira winyurira hepfo gato y'izamu rya Rayon Sport.
Umutoza wa APR FC yongera gukora impinduka mu kibuga havamo Djibril Ouattara hajyamo Mamadou Sy. Ku munota wa 79 Nshimiyima Ismaël Pitcou yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye kapiteni Muhire Kevin iterwa na Hakim Bugingo ariko myugariro Niyigena Clement awukuramo.
Umutoza Robertigno yongeye gukora impinduka ku munota wa 82 mu kibuga havamo Rukundo Abdul-Rahman hajyamo Adama Bagayog. Umutoza Darico Novic yongeye gukora impinduka ku munota wa 84 Nshimiyima Ismaël Pitcou na Omedi Denis basimburwa na Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan. Kwitonda Alain Bacca yahise afata umupira awuhereza Mamadou Sy Khadime Ndiaye ahita awufata ariko umusifuzi yerekana ko habayeho kurarira. Umukino wakomeje kwihuta ku mpande zombi buri kipe ikomeza kugera ku izamu ry'indi ariko ntayabonye amahirwe yo gutera mu izamu.
Ku munota wa 90+5' Ruboneka Jean yatunguye Khadime Ndiaye umupira unyura hejuru y'izamu maze umupira urangira ari ubusa ku busa (0-0).
Abakinnyi Babanje mu Kibuga ku Ruhande rwa Rayon Sports: Khadime Ndiaye (GK), Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richard, Souleymane Daffe, Muhire Kevin (C), Biramahire Abeddy, Iraguha Hadji, na Rukundo Abdourhmani.
Abakinnyi Babanje mu kibuga ku kuhande rwa APR FC: Ishimwe Pierre (GK), Niyomugabo Claude (C), Nshimiyimana Yunusu, Mahamadou Lamine Bah, Niyigena Clement, Nshimirimana Ismail, Ruboneka Bosco, Denis Omedi, Byiringiro Jean Gilbert, Hakim Kiwanuka, na Cheik Djibril Ouattra.
Rayon Sports ikaba yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona n'amanota 43 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 41. Mu gihe Kiyovu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 18 ikurikiwe na Vision ya 16 n’amanota 15.

Indi mikino y’umunsi wa 20 yarangiye Kiyovu Sports itsinze Marine FC 2-1 mu mukino utaravuzweho rumwe, Etincelles FC yatsinze Gasogi United 1-0, Muhazi Unuted inganya na Police FC 1-1, mu gihe Musanze FC yanganije na Bugesera 0-0, Vision FC yihereranye Amagaju iyatsinda 1-0, APR FC yanganije na Rayon Sports 0-0, Rutsiro FC itsinda AS Kigali 2-1, mu gihe umukino wahuzaga Mukura VS na Gorilla wasubitswe kubera imvura nyinshi yaguye i Huye ugeze ku munota wa 60 Mukura imaze kwinjiza igitego 1-0. Uyu mukino uzasubukurwa kuri uyu wa mbere i Huye hakinwa iminota 30 yari isigaye ngo urangire.









Amafoto: RPL, APR & Rayon Sports