blank

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mata 2025 ku isaha ya Saa Cyenda kuri Stade y'akarere ka Bugesera ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Bugesera FC yakiriye ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC, umukino wasifuwe mu kibuga hagati na Ngabonziza Jean Paul, Habumugisha Emanuel ku ruhande rumwe urundi Mukirisitu Jean Paul uwa kane yari Ugirashebuja Iblahim, mu gihe komiseri yari Kagabo Issa.

Mbere y'uko umukino utangira hakaba habanje gufatwa umunota wo kwibuka uwari umuvugizi wungirije wa Guverinoma akaba yari afite n'ikipe ikina icyiciro cya Kabili yitwa Tsinda Batsinde akaba yarasigiye n'amakipe amwe umurage w'ndirimbo ziyasingiza Alain Mukurarinda.

blank
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Alain Mukurarinda

Umukino watangiranye ishyaka ku ruhande rwa APR FC cyane ku ruhande rwa Mugisha Glibert wakunze kugera imbere y'izamu ariko ntabibyaze umusaruro. Ntibyaje gutinda ariko kuri APR FC yari ifite ishyaka kuko ku munota wa 12 gusa ku burangare bukomeya bwaba myugariro ba Bugesera Cheikh Djibril Ouattara yatsinze igitego.

blank
Cheikh Djibril Ouattara watsindiye ikipe ye igitego kiyiraje ku mwanya wa mbere

Bugesera FC yabaye nk'ikangutse igerageza kubaka uburyo umupira utarenga urubuga rw'amahina rwabo ari nako igerageza kugera imbere y'izamu rya APR FC ariko rutahizamu wayo Umal Abba imipira ikamubana mitoya.

Ku munota wa 39 APR FC yongeye kubona uburyo ku mupira Niyomugabo Claude yahereje Sy Muhamadou ariko awutera hejuru y'izamu. N'ubundi ba myugariro ba Bugesera n'igihunga kinshi bateye umupira ariko uba mugufi wifatirwa na Ruboneka Bosco ariko ateye mu izamu rya Bugesera FC, umunyezamu Habineza Fils Francois ahita awutera imbere cyane ariko urarenga. Ku munota wa 45+2 Bugesera FC yashinze imizi mu rubuga rw'amahina rwa APR FC ariko bamyugariro bayo Ishimwe Clement na Claude Niyomugabo bakina neza igice cya mbere kirangira ari Ubusa bwa Bugesera FC ku Gitego kimwe cya APR FC 0-1.

Igice cya Kabiri cyatangiye amakipe yombi ubona ko ari kwigana ariko APR FC ikanyuzamo ikagera ku izamu ariko ntibashe kubyaza umusaruro. Umutoza wa APR FC Darco Novic yahise akora impinduka maze Gilbert aha umwanya Dennis Omedi maze APR ikomeza kotsa igitutu izamu rya Bugesera FC ariko umunyezamu wa Bugesera FC Habineza Fils Francois ahagarara neza umupira arawufata. Umutoza wa Bugesera Haringingo Christian yahise akora impinduka SSentongo Faluku na Bizimana Yannick baha umwanya Tuyihimbaze Glibert na Nyarugabo Moise.

Umutoza wa APR FC Darco Novic yongeye gukora impinduka maze Djibril Ouattara aha umwanya Tuyisenge Arsene, Niyibizi Ramadhan aha umwanya Lamptey Richmond, Sy Muhamadou aha umwanya Dushimirimana Olivier. Izo mpinduka ariko ntizabujije Bugesera gushyiramo imbaraga igerageza gushaka igitego cyo kwishyura ariko urukuta rwa ba myugariro ba APR FC rukomeza kuyibera ibamba.

Ku munota wa 90+4 amakipe yombi yakomeje kwatakana buri imwe ishaka aho yanyura ngo ibone uburyo maze Bugesera ibona kufura itewe abakinnyi ba APR FC umupira bawushyira muri koruneri yahise iterwa na Bugesera FC ariko umupira uca hejuru y'izamu., Umupira urangira ari Ubusa bwa Bugesera FC ku gitego Kimwe cya APR FC 0-1.

APR FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo nyuma y'intsinzi yo kuri uyu munsi wa 23 wa Shampiyona mu gihe Rayon Sports yari yamanutse yizeye insinzi ariko itahana inota rimwe nyuma yo kunganya na Marine byatumye isubira inyuma ku mwanya wa kabiri.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Bugesera: Habineza Fils Francois (GK), Ngendahimana Eric, Hirwa Jean de Dieu, Iracyadukunda Eric, Dukundane Pacific, Ssentongo Faruku, Bizimana Yannick, Gakwaya Leonard, Umar Abba, Reuben Bala Yakubu, na Mucyo Junior Didier.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Ishimwe Pierre (GK), Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Younusu, Nshimirimana Ismail Picu, Byiringiro Gilbert, Yussif Seidu Dauda, Niyibizi Ramadhan, Ouattara Djibril Cheikh, Mugisha Glibert, na Sy Mamadou.

Uko iyindi mikino yagenze

  • Vision FC 1-0 Gasogi United
  • Amagaju FC 1-0 Gorilla FC
  • Musanze FC 1-1 Rutsiro FC
  • AS Kigali FC 1-0 Muhazi FC
  • Marine FC 2-2 Rayon Sports

Ejo hazaba hari imikino ibiri aho Etencelle FC izakira Kiyovu Sports naho Police FC ikakira Mukura Victor Sports

blank
Abakeramurimo ba Bugesera FC ntibishimiye aho ikipe yabo iri kugana

 

blank
I Rubavu byari byanze
blank
Abafana ba APR FC baje kuyishyigikira ari benshi
blank
Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yibaza ibibabayeho

blank

blank
blank

blank

Uko urutonde rwa Shampiyona ruraye ruhagaze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *