Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025 kuri Kigali Pele Stadium ikipe ya Gasogi Utd yakiriye Amagaju FC, mu mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona (Rwanda Premier League), ni umukino wabaye nyuma y'uwari wahuje Gorilla FC na Police FC ukaba warangiye ari Ubusa ku Busa (0-0), mbere y'uko umukino utangira hakaba habanje gufatwa umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi.
Umukino ukaba watangijwe n'ikipe y'Amagaju FC bahanahana neza umupira ari nako binjira mu rubuga rw'amahina rwa Gasogi United ariko ba myugariro batera ishoti rirerire umunyezamu w'Amagaju FC Kambale Kilo Dieume afashe umupira ariko bigaragara ko awufatanye igihunga bituma ababara intoki ari nako abaganga bamwitaho.

Uyu mukino ukaba watojwe n'abatoza bungirije ku ruhande rwa Gasogi United yari Dusenge Sacha kuko umutoza mukuru yirukanwe naho Amagaju FC atozwa na Hategekimana Abdlah kuko umutoza mukuru Niyongabo Amaris yahawe ikarita y'umutuku. Umukino wakomeje amakipe yombi ashyiramo ingufu ari nako zose zigera ku izamu ariko hakabura ibyaza amahirwe yabonaga, ku munota wa 22 gusa ku makosa yaba myugariro b'Amagaju FC Alioune Mbaye wa Gasogi United yari yamaze kuyibonera igitego biba igitego Kimwe cya Gasogi United ku Busa bw'Amagaju FC (1-0).
Abakinnyi b'Amagaju FC babaye nk'abakangutse bagerageza gushyira imbaraga nyinshi ku mipira iterewe kure ku munota wa 28 babona kufura ariko inyura ku ruhande, ku munota wa 45+2 umukinnyi w'Amagaju FC Dusabe Jean Claude "Nyakagezi" yatanze umupira mwiza imbere y'izamu rya Gasogi United ariko habura uwatera mu izamu igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya Kabiri amakipe yombi yaje n'ubundi ashakisha igitego ariko Gasogi United ubona ko iri hejuru kapiteni wayo Muderi Akbar imipira yose yoherezaga imbere ntibyazwe umusaruro, Amagaju nayo yanyuzagamo akazamuka abakinnyi nka Kapiteni Masudi Narcisse akinana neza na Abder Matumona Wakonda gusa hagaragara icyuho cya Useni Kiza Seraphin wari wujuje amakarita atatu y'umuhondo.
Umukino wakomeje n'imbaraga ari nako bakora amakosa atandukanye harimo kuryama kw'abakinnyi ba Gasogi United ku munota wa 84 Amagaju FC yabonye koruneri iterwa na kapiteni wayo ariko umupira uvanwaho na bamyugariro ba Gasogi United ariko wongera gufatwa n'abakinnyi b'Amagaju bari bazamutse bakinira mu kibuga cya Gasogi United maze ku Mlmunota wa 90+4 umutoza wa Gasogi Dusenge Sasha Akora impinduka Mugisha Joseph aha umwanya Kokoete Udo Biok umukino urangira ari igitego kimwe cya Gasogi United ku Busa bw'Amagaju FC.
Undi mukino waberaga i Rubavu Etincelles FC yakiriye Rayon Sports warangiye Rayon Sports itsinze Etincelles ibitego Bibiri kuri Kimwe (1-2).


Uko Umunsi wa 25 wa Shampiyona urangiye