blank

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Werurwe 2025 kuri Kigali Pele Stadium Kiyovu Sports yakiriye Marines FC mu mukino w'umunsi wa 20 wa Shampiyona, Kiyovu Sports yaje bigaragara ko ikeneye amanota y'uyu munsi ngo irebe ko yakomeza kuva ahantu iri hayiganisha habi.

Umukino watangiye impande zombi ubona ko banyotewe n'igitego ariko ibashije kugera ku izamu ntibone uburyo bwo guteramo, ku munota wa 35 Marine FC yazamukanye umupira maze Numero 25 Nizeyimana Mubarak ayibonera igitego cya mbere abafana ba Kiyovu babaye nk'abacitse intege ariko abakinnyi bo bakomezanya ishyaka ryo gushaka kwishyura igitego biza no kubahira ku munota wa 38 Mutunzi Dercy yishyura igitego biba 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi na none yagarukanye ishyaka ryo gushaka igitego cya kabiri gusa Marines FC iza gucibwa intege n'ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Ndombe Yingile ku munota wa 80 maze ahita yerekwa umutuku.

Marines FC ikimara guhabwa ikarita y’Umutuku Kiyovu Sports yakomeje gushakisha igitego biranayihira maze ibona icya kabiri cyatsinzwe na Uwineza Rene ku munota wa 82.

Kiyovu Sports imaze kubona igitego cya kabiri abakinnyi ba Marines FC babaye nk'Abatunguwe maze bagira uburakari maze  umukinnyi Bigirimana Alifah ahirika umusifuzi Ngaboyisonga Patrick ahita amwereka ikarita y’umutuku arasoka nawe, Marines FC bakomeza gukina ari abakinnyi 9 kuri 11 ba Kiyovu Sports.

Ibitego bibiri bya Kiyovu Sports kuri kimwe cya Marines FC ni byo byasoje umukino maze Kiyovu Sports igira amanota 18 iyanganya na Musanze FC ya 14 n'ubwo Musanze FC yo itarakina umukino w'umunsi wa 20.

Mu kiniga kinshi umutoza wa Marine FC Yves Rwasamanzi yagize ati: “Ntabwo tubyishimiye kuko ni umukino twumvaga dushobora kubona amanota cyangwa tukabona inota rimwe ariko ni shampiyona turatsinzwe, turabyakiriye tugomba gutegura umukino Ukurikiyeho tuzakinira iwacu n’Amagaju.”

“Abakinnyi bari bameze neza cyane, gusa hari ibintu byabaye bituma batakaza Ishyaka bari bafite mu kibuga ariko ni umupira. Hari detail ntashaka kuvugamo kubera amarangamutima ariko birababaje cyane.”

“Twakagombye kurangiza igice cya mbere dufite nk’ibitego 3, kuko twabonye penaliti zigaragara ariko umusifuzi ntiyaziduha. Ariko ni umupira, niwe Mwami mu kibuga ariko nta kundi tugomba gutegura ibiri imbere nibyo byiza cyane.”

Abajijwe ku makarita abiri ikipe ye yahawe, yasubije n’akababaro kenshi ati: “iyabaga basi yabakoreraga ibyo bashaka byose ariko ntaduhe ikarita y'umutuku. Umukinnyi yahaye ikarita y'umutuku sinanamuvigishije.”

Ndorimana Francois Regis (General) umuyobozi wa komisiyo Twirwaneho!, abajijwe icyahindutse kugira ngo Kiyovu ibone insinzi ebyiri, yagize ati: “icyahindutse ni ugushyira hamwe, no gukorera hamwe no kugira inama abakinnyi, tukababwira ko dukeneye amanota gusa nta kindi cyahindutse n’imyumvire gusa.”

“niba uri umuyovu ntaho wayikwepera nakugira inama yo kuza kuri stade no kuyishyigikira kuko twese twahagurukijwe no kubona twabonaga ko iri ahantu hatari heza ariko birimo biragenda biza dutsinze imikino 2 yikurikiranya kandi nta gahunda dufite yo kurekura turakomeza dutsinde n’izishoboka zose.”

Yijeje abafana ba Kiyovu ko itazamanuka bazakora ibishoboka byose ngo itamanuka.

Abajijwe ku mikoranire yabo na komite nyobozi ya Kiyovu, yagize ati: “ni ibisanzwe, David se ko atanahari, komite abahari turakorana nta kibazo. Ifite ubuyobozi bwayo twebwe twaje kuvana ikipe aho yari iri.”

blank
Abasifuzi bayoboye uyu mukino
blank
Urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona
blank
Uko imikino y'umunsi wa 20 iteganijwe

Umukino ukomeye uteganijwe ku cyumweru, tariki 09 Werurwe 2025 saa cyenda zuzuye APR FC yakira Rayon Sports kuri Stade Amahoro.

blank
Abakinnyi ba Kiyovu Sport bishimira insinzi
blank
uyu mukino wasabaga imbaraga nyinshi
blank
Amakipe yombi yashakaga amanota atatu

blank

blank

blank

blank

blank

Amafoto: Rwanda Premier League