Kuwa Gatanu, tariki 28 Werurwe 2025 Shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Mupira w'Amaguru iragaruka. Nyuma y’aho hari hatanzwe akaruhuko ko kugira ngo ikipe z'ibihugu zishake itike iziganisha mu gikombe cy'Isi cya 2026 kizakinirwa mu bihugu bitatu (3) Canada, Mexico, na USA. Ikipe y'igihugu Amavubi ikaba yarakinnye imikino ibiri itarayoroheye uwa mbere yakiriye Nigeria maze itsindwa 2-0 ndetse na Lesotho yo byaraye binganyije 1-1.

blank
Uko amakipe azahura mu mikino y'umunsi wa 22 wa shampiyona

Shampiyona ikazasubukura n'umunsi wa 22, aho kuwa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025 AS Kigali iri ku mwanya wa 4 n'amanota 33 iherutse no guhagarika Innocent Bayingana wari Team Manager izakira Gasogi United  ya 9 n'amanota 26 inaherutse kunganya na APR FC iri muri ebyiri zihatanira icyi gikombe.

Bucyeye bwaho kuwa Gatandatu tariki 29 Werurwe 2025 Bugesera FC iri ku Mwanya wa 11 n'amanota 24 saa Cyenda zuzuye ku Kibuga cyayo i Bugesera izakira Muhazi United bikurikiranye ya 12 n'amanota 23 iyi Muhazi umutoza wayo wungirije Jean Baptiste Mugiraneza akaba yarahagaritswe kubw'amagambo yumvikanye bivugwa ko yasabaga myugariro wa Musanze korohereza Kiyovu Sport kubona amanota n’ubwo yaje kubivuguruza abicishije ku murongo wa YouTube w'umufasha we Gusa Fausta. Rutsiro FC iri ku mwanya wa 7 n'amanota 29 saa Cyenda zuzuye ku kibuga yakiririraho cya Stade Umuganda izakira Gorilla FC iri ku mwanya wa 3 n'amanota 33, Musanze FC saa Cyenda zuzuye ku kibuga cyayo izakira Amagaju FC ari ku mwanya wa 10 n'amanota 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa Mbere kugeza ubu n'amanota 46 ku isaha ya Saa Kumi n'ebyili z'umugoroba kuri Stade Amahoro izakira Mukura VS iri ku mwanya wa 6 n'amanota 30. Rayon Sports ikaba yahize kuzuza Stade Amahoro ndetse n'ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bikaba byagiye ahagaragara.

blank
Amatike y'umukino Rayon Sports izakiramo Mukura VS

Ku cyumweru, tariki 30 Werurwe 2025 Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 15 n'amanota 18 ikaba  iri kurwana no kutamanuka kuri Stade yitiriwe  igihangange muri Ruhago Pele saa Cyenda izakira Police FC iri ku mwanya wa 5 n'amanota 32, Etincelle FC iri ku mwanya wa 11 n'amanota 24 ikazakira umuturanyi wayo zisangiye n'ikibuga  Ikipe y'Ingabo z'Igihugu zirwanira mu Mazi (Marine FC) iri ku mwanya wa 14  n'amanota 22, umukino uzihuza kenshi uba ari ishiraniro. APR FC iri ku mwanya wa 2 nayo ikaba ishaka igikombe saa Kumi n'ebyili z'umugoroba ikazakira Vision FC iri ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma n'amanota 16. Iyi APR FC na n’ubu abafana bayo bakaba bijujutira umutoza Darco Novic uburyo adapanga ikipe neza ariko ubuyobozi kenshi bukaba bubibutsa ko bagomba gutuza agakora inshingano ze kuko hari icyo amasezerano basinyanye nawe avuga ko natabigeraho bazayasesa.

blank
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *