Kuri stade ya Huye, kuri uyu wa Gatatu, tariki 02 Mata 2025 Mukura VS yari yakiriye ikipe ya Rutsiro mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 21 wasubitswe kubera imvura nyinshi yari yaguye mu karere ka Huye.
Ni umukino watangiye saa cyenda zuzuye, uyoborwa na Nsabimana Celestin, yungirijwe na Mutuyimana Dieudonne, na Ntirenganya Elie, umusifuzi wa kane yari Musoni Henry mu gihe Kambanda Innocent yari komiseri w’umukino.

Umukino watangiye ubona impande zombi bari kugerageza gusatirana ndetse no gushaka ibitego, ariko ukabona ko ikipe ya Rutsiro yatangiye iri hejuru cyane y’iya Mukura. Hagati mu kibuga Yves na ndabitezimana bagerageza guhanahana neza umupira ariko ukabona ko kugera ku izamu bigoye. Mu minota ya kare, Shyaka Philbert yaje kuvunika asimburwa na Tuyishime Eric. Ku munota wa 34 Rutahizamu Habimana Yves yarekuye ishoti rikomeye rica iruhande rw'izamu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0).
Igice cya Kabiri, Mukura VS yaje ishaka gusatira, ku munota hafi wa 60 Malanda yavuyemo asimburwa na Bonheur mu buryo bwo kongera imbaraga mu busatirizi. Mukura yaje kubona kufura yatewe na Abdul Jalilu ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu uvamo ari nabwo buryo bukomeye Mukura VS yabonye muri uyu mukino. Ku munota wa 75 Rutahizamu Habimana Yves yarekuye ishoti rikomeye hanze y'urubuga rw'amahina ariko Kapiteni wa Mukura VS, Sebwato Nicolas arawufata neza. Umukino waje kurangira ari ubusa ku busa (0-0).
Abakinnyi Lofti Afhamia yari yahisemo gukoresha kuri uyu mukino: Sebwato Nicholas (GK, C), Ishimwe Abdoul, Rushema Chris, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Abdul Jalilu, Ntarindwa Aimable, Jordan Nzau Dimbumba, Oladosu Ayilara Samson, Mensah Boateng Agyenim, na Exauce Malanda Destin.

Abasimbura: Tuyizere Jean Luc (GK), Muvandimwe JMV, Niyonzima Eric, Irumva Justin, Niyonizeye Fred, Sunzu Mende Bonheur, Iradukunda Eli Tatou, Nsabimana Emmanuel, na Cyubahiro Constantin.
Abakinnyi Gatera Musa yari yahisemo kwitabaza kuri uyu mukino: Matumele Monzobo Arnold (GK), Habyarimana Eugene (C), Bwira Bandu Olivier, Shyaka Philbert, Ngirimana Alexis, Nkubito Amza, Ndabitezimana Lazard, Kwizera Eric, Habimana Eric, Makola Basilua Jeremie, na Mumbere Malikidogo Jonas.

Abasimbura: Itangishaka Jean Paul (GK), Kwizera Bahati Emilien, Ndikumana Christian, Musa Ndusha Shabani, Tuyishime Eric, Mambuma Ngunza Thythy, Nduwayezu Jean Paul, na Hitimana Jean Claude.
Mukura VS ni iya 4 n'amanota 34, mu gihe Rutsiro iri ku mwanya wa 6 n'amanota 33, irushwa na Mukura VS inota 1.

Amafoto: Rwanda Premier League