blank

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 nibwo umunsi wa 25 wa Shampiyona 2024-2025 (Rwanda Premier League) watangiraga ikipe ya Vision FC yakira Kiyovu sports kuri Kigali Pele Stadium. Mbere y'umukino hafashwe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

blank
Mbere y'uko umukino utangira hafashwe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

‎Umukino watangiye ikipe ya Kiyovu Sports bigaragara ko yihariye umukino mu minota 15 ibanza, gusa nyuma y'iyo minota ikipe ya Vision FC yasubiranye inyuma Kiyovu Sports ari nako igera ku izamu ariko nta buryo bwo kubona igitego, igice cya mbere cyirangira ari Ubusa ku Busa 0-0.

blank
Igice cya mbere cyarangiye ari Ubusa ku Busa 0-0

‎Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje ubona acungana ariko Kiyovu Sports irusha Vision FC irayataka kugeza maze ku munota wa 59 Stephen Bonney wa Vision FC ku gihunga yagize yitsinze igitego ku mupira waruzamuwe neza na Nizigiyimana Karim Mackenzie kiba igitego cya mbere cya Kiyovu Sports ku Busa bwa Vision FC 0-1 ‎ Vision FC yakomeje gushakisha uburyo yakwishyura igitego ariko umunyezamu wa Kiyovu Sports akomeza guhagarara neza, ku munota wa 74 ikipe ya Vision FC yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Kiyovu Sports Nzeyurwanda Jimmy Djihad arawurenza.

blank
Stephen Bonney wa Vision FC witsinze Igitego

‎Ku munota wa 90+4 Vision FC wabonaga igerageza kugera ku izamu ngo irebe ko zagabana amanota ariko umukino urangira Kiyovu Sports yegukanye insinzi y'igitego kimwe ku Busa bwa Vision FC 0-1.

Uyu mukino wongeye kuzamura icyizere cy'uko Kiyovu Sports iva habi kuko yahise igira amanota 30 ikaba iraye ku mwanya wa munani, ‎mu gihe ikipe ya Vision FC igumye ku manota 20 bikaba bikomeje kuyishyira habi cyane kuko birayiganisha mu kiciro cya Kabili.

blank
Umukino warangiye ari Ubusa bwa Vision FC ku Gitego kimwe cya Kiyovu Sports

Nyuma y'umukino umuyobozi wa komite y'ubutabazi muri Kiyovu Sports Ndorimama Francois Regis (General) aganira n'itangazamakuru yabanje kwemera ko buri mukino batsinze we ubwe aha abakinnyi agahimbazamusyi gahwanye na Miliyoni ndetse n'ibihumbi magana atatu kuri Staff. Avuga ko baje ikipe iri ahantu habi kandi abantu ntibazabumvana amagambo ahubwo ibikorwa bizigaragaza, kandi bazakomerezaho barebe ko Shampiyona irangira ikipe iri ku mwanya mwiza. Yakomeje agira ati: "nimbona ikipe iri ahantu heza itamanuka nzayisubiza ubuyobozi kuko icyo nashakaga ni uko itamanuka. Abavugaga ko izamanuka nibategereze turebe ko bizabaho." Abajijwe niba abakunzi ba Kiyovu Sports nibamusaba gukomeza akaba yayiyobora, yasubije ko ibyo bigenwa n'inama rusange kandi ubu igifite ubuyobozi.

blank
Kiyovu Sports iraye ku mwanya wa 8
blank
Nizigiyimana Karimu Mackenzie yari yabereye ibamba Vision FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *