blank

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Mata 2025 ikipe ya Police FC yakiriye Mukura Victory Sport mu mukino usoza umunsi wa 23 wa Shampiyona (Rwanda Premier League). Ukaba ari umukino watangiranye ishyaka ku makipe yombi yatakana bidasanzwe gusa Mukura Victory Sport igaragaza ko yatungura Police FC kuko yasatiraga cyane ikoresheje abakinnyi bayo barimo Hakizimana Zuberi na Boateng Mensah ariko umuzamu wa Police FC Onesime Rukundo akuramo imipira.

Boateng Mensah nan one yageranye umupira mu rubuga rw'amahina ariko agwa ashakisha penaliti maze umusifuzi wo hagati Uwikunda Samuel asifura ko ntacyabaye umupira urakomeza n'ubwo abafana ba Mukura Victory Sport mbarwa bari bahari batibishimiye icyo cyemezo. Ku munota wa 40 Police FC nayo yarekuye ishoti rikomeye rya Muhozi Fred gusa umupira wahise ukurwamo n'umunyezamu kapiteni Sebwato Nicolas maze igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa (0-0).

blank

blank
Igice cya mbere cyarangiye ari Ubusa ku Busa (0-0)

Igice cya kabiri kigitangira umutoza wa Police FC Mashami Vincent yahise akora impinduka maze akuramo Muhozi Fred yinjizamo Mugisha Didier wahise yinjirana umupira mu rubuga rw'amahina ariko Ishimwe Abdul ahagarara neza cyane asubiza umupira inyuma uhita ufatwa na Ani Elijah wateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu kapiteni Sabwato Nikolas arongera afata umupira neza. Ku Munota wa 57 Ishimwe Abdul yongeye kwimana ikipe ye ya Mukura Victory Sports nyuma yo kwambura umupira Achlaf Mandela wa Police FC wari wamaze kwinjira neza mu rubuga rw'amahina. Ku munota wa 65 Boateng Mensah wagaragaje ko isaha n'isaha yatsinda igitego yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu, ni mugihe abakunzi bayo bari bazi ko igitego cyagezemo.

blank
Exauce Malanda Destin

Umukino uri hafi kurangira ikipe ya Police FC yongeye guhusha uburyo bukomeye cyane ubwo Ani Elijah yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu kapiteni Nicolas Sabwato yongera kugaragaza ubuhanga bwe maze agoboka Mukura Victory Sports umukino urangira ari Ubusa ku Busa (0-0).
Umukino warangiye Ari Ubusa ku busa
Kunganya uyu mukino byatumye Mukura Victory Sports ifata umwanya wa Kane n'amanota 35 ikuraho Rutsiro FC naho Police FC ijya ku mwanya wa 6 n'amanota 33 ikuraho Gorilla FC. Undi mukino w'ishiraniro wari utegerejwe na benshi ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Etincelles ibitego Bibili ku Busa (2-0) byatsinzwe na Mosengo Tansele ku Munota wa 45 na Mutunzi Darcy ku Munota wa 79 maze ihita igira amanota 24, n'ubwo ikipe y'urucaca ikiri habi yahise inganya amanota 24 na Marines FC ndetse na Bugesera FC.

Abakinnyi cumi n'umwe (11) babanjemo ku ruhande rwa Police FC: Rukundo Onesime (GK), Ndizeye Samuel, David Chimeze, Mandera Ashraf, Ishimwe Christian, Ngabonziza Pacific, Richard Kirongozi, Msanga Henry, Muhozi Fred, Niyonsaba Eric, na Ani Elijah.

Abakinnyi cumi n'umwe (11) babanjemo ku ruhande rwa Mukura Victory Sport: Sebwato Nicolas (GK), Rushema Christian, Ishimwe Abdoul, Hakizimana Zuberi, Jalilu Abdul, Uwumukiza Obed, Ntarindwa Ntagorama Aimable, Jordan Nzau Dimbumba, Oladosu Ayilara Samuson, Mensah Boateng Agyenim, na Exauce Malanda Destin.

blank
Urutonde rwa Shampiyona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *