Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi kuri Kigali Pele Stadium Ikipe ya Rayon Sports yakiriye Vision FC mu mukino w'umunsi wa 29 wa Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League). Rayon Sports yakiriye uyu mukino wa mbere muri ibiri yahanwe nyuma yo kwakirwa na Bugesera FC maze abafana bayo bagateza imvururu. Mukeba wayo APR FC zihanganiye iki gikombe ikaba yagiye gusura Muhazi United mbere y'uko umukino utangira abanyamakuru n'abayobozi bamwe ku makipe yombi bahagurutse bafata umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 31.
Umukino watangijwe n'ikipe ya Rayon Sports bagerageza guhanahana ariko abo hagati ba Vision batera imbere cyane ku izamu rya Rayon Sports ariko ba myugariro ba Rayon Sports bohereza umupira imbere cyane ku munota wa 7 Rayon Sports ibona koroneri ariko itagize icyo itanga. Ku munota wa 11 Rayon Sports yabonye kufura iterwa na kapiteni wayo Muhire Kevin arayamurura, Vision FC nayo yamanukanye umupira ku munota wa 17 ibona kufura yahise iterwa ariko inyura hejuru y'izamu.

Amakipe yombi yakomeje gukina ashakisha uburyo yabona ahava igitego ari nako habaho kurarira, ku ruhande rwa Rayon Sports Elanga Kanga Prince Junior yagerageje gutsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports ariko umusifuzi wo ku ruhande Akimana Juliette avuga ko uyu Munya-Congo Brazzaville yaraririye igice cya mbere Kirangira zinganya ubusa ku busa.
Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports umutoza Rwaka Jean Claude yinjiza Biramahire Abeddy asimbura Elenga Kanga Prince Junior kugira ngo arebe ko hari icyahinduka ariko Vision ikomeza kwihagararaho Rayon Sports yongera gukora indi mpinduka Assana Nah asimbura Rukundo Abdourahman maze na Vision ikora impinduka Kwizera Pierrot asimbura Cyubahiro Idarusi, mu gihe Kategaya Elie na we yahise aha umwanya Mbanjingabo Radjab, amakipe yombi akomeza gusatirana ari nako imwe igera ku izamu ry'iyindi ariko ntayibona umusaruro.
Ku munota wa 80 ikipe ya Vision yasatiriye cyane ishaka gufungura amazamu ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient akarwana ku izamu rye, umunyezamu wa Vision FC Lutaya Michael, yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gushaka gukina n'umutwe abona umupira umurenze awukinisha akaboko kandi ari hanze y'urubuga rwe hahita habaho gusimbuza Mussa Esenu wasimbuwe n’umunyezamu Muhayemugisha Ally ku ruhande rwa Vision FC kuko umunyezamu wa mbere yahawe ikarita y’umutuku.

Ku Munota wa 90+7 ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwataka ngo irebe ko yafatirana Vision FC yarisigaye ikinisha abakinnyi icumi ariko umukino urangira inganyije na Vision FC ubusa ku busa ihita itakaza igikombe cya Shampiyona bidasubirwaho kuko APR FC yatsinze Muhazi igitego 1-0, iyirusha amanota ane mu gihe hasigaye umukino umwe gusa, i Rubavu Etincelles yatsinzwe igitego Kimwe ku Bbusa na Bugesera FC.

Abakinnyi 11 umutoza w'agateganyo wa Rayon Sports, Rwaka Claude yahisemo gukoresha: Ndikuriyo Patient (GK), Serumogo Ali, Nshimimana Fabrice, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Ishimwe Fiston, Muhire Kevin (C), Rukundo Abdul Rahman, Elanga-Kanga Junior, na Aziz Bassane Koulagna
Abakinnyi 11 umutoza w'agateganyo wa Vision FC, Muvunyi Fils, yahisemo gukoresha kuri uyu mukino: Lutaaya Michael, Nshimiye Laurent, Stephen Bonney, Rurangwa Mossi (C), Hakizimana Amani, Ishimwe Fabrice, Djobi Zabiro, Kategaya Elie, Mussa Esenu, Rugangazi Prosper, na Cyubahiro Idarusi