Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025 kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yakiriye AS Kigali ku mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Umukino watangijwe na Rayon Sports, itangira isatira cyane AS Kigali nayo ikanyuzagamo igasatira. Ku munota wa 11 Emmanuel Okwi yateye ishoti mu izamu Khadime Ndiaye awukuramo. Ku munota wa 26 Bugingo Hakim yananiwe gufunga umupira muremure wari woherejwe mu bwugarizi bwa Rayon Sports. Bityo Emmanuel Arnold Okwi aroba umunyezamu Khadime Ndiaye wari wasohotse, AS Kigali iba ibonye igitego cya mbere.
Ku munota wa 30, Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Onyeabor awushyira muri koroneri. Amakipe yombi yakomeje kurwana no gushaka ibitego ariko biranga, bityo umukino urangira igitego AS Kigali 1-0 Rayon Sports.
Igice cya kabiri kigitangira, Rayon Sports yinjije Kanamugire Roger na Aziz Bassane basimbura Souleymane Daffe na Rukundo Abdul Rahman. Ku munota wa 52, Omborenga Fitina yahinduye umupira usanga Biramahire Abeddy atsinda igitego ku mupira uhinduwe na Omborenga Fitina, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Maniragaba Valery, agaragaza ko hari habayeho kurarira.
Ku munota wa 64 Kanamugire Roger yishyuriye Rayon Sports igitego. Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka igitego cy’insinzi. Ku munota wa 73, Biramahire Abeddy yarobye umunyezamu Niyonkuru Pascal wari wasohotse. Biba bibaye ibitego 2-1.
Nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1, Rayon Sports yahise igira amanota 46 iguma ku mwanya wa mbere nyuma y'imikino 21 muri Shampiyona ishyiraho ikinyuranyo cy'amanota ane hagati yayo na APR FC ya kabiri, yo yanganyije na Gasogi United ku wa Gatanu ubusa ku busa.
Umutoza Robertinho yahisemo gukoresha: Khadime Ndiaye (GK), Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Omar Gning, Souleymane Daffe, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin (C), Biramahire Abeddy, Rukundo Abdul Rahman, Iraguha Hadji.
Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shabani, yahisemo gukoresha: Niyonkuru Pascal (GK), Akayezu Jean Bosco, Nkubana Marc, Onyeabor Franklin, Buregeya Prince, Rucogoza Ilias, Benedata Janvier, Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Didier, Emmanuel Okwi, Iyabivuze Osee.
Uko imikino y’umunsi wa 21 yagenze
Ku wa Gatanu:
- Gorilla FC 2-0 Muhazi United
- Gasogi United 0-0 APR FC
Ku wa Gatandatu:
- Bugesera FC 0-1 Police FC
- Marine FC 1-2 Amagaju FC
- Musanze FC 3-0 Kiyovu Sports
- Rayon Sports 2-1 AS Kigali
- Mukura VS vs Rutsiro FC (wasubitswe kubera imvura)
Shampiyona y'u Rwanda igiye kuba isubitswe ibyumweru bibiri kubera imikino y'amakipe y'igihugu.


Amafoto: RPL & Rayon Sports