blank

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025 kuri Kigali Pele Stadium Rayon Sports yasoje umunsi wa 26 wa Shampiyona yakiriye Rutsiro FC. Ni umukino Rayon Sports yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga Omborenga Fitina wasabye ko yasesa amasezerano, Iraguha Hadji ndetse na Nsabimana Aimable. Rayon Sports yaje izi ko yaraye ikuwe ku mwanya wa mbere na mukeba wayo APR FC iyirusha amanota abiri.

blank
Abasifuzi bayoboye umukino

Mbere yo gutangira umukino, abari kuri Kigali Pele Stadium babanje gufata umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mwaka 1994. Abeddy Biramahire yatangiye akinana na bagenzi be maze ntibyatinda kuko ku isegonda rya 4 ku munota wa 1 Aziz Bassane yasize cyane ba myugariro ba Rutsiro FC abonera Rayon Sports igitego cya mbere.

blank
Abakinnyi bishimira igitego cya mbere

Rutsiro FC yabaye nk'itunguwe nicyo gitego maze izamukana umupira n'imbaraga umukinnyi Mbusa Jeremie yamburwa umupira na Abeddy Biramahire ahita awushyira muri koruneri. Rutsiro FC yakomeje kwataka ngo irebe ko yabona Igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro ba Rayon Sports bayibera ibamba.

blank
Abakinnyi ba Rayon Sports bahise bahabwa agahimbazamushyi

Rayon Sports yongeye gusa n'ishaka igitego cyatuma igira umutekano Aziz Bassane wasize cyane ba myugariro ku munota wa 39 Numbere Jeremie amukinira nabi hanze gato y'urubuga rw'amahina, ikosa ryahise rihanwa na kapitene Muhire Kevin atera mu rukuta maze Abeddy Biramahire ahita awutera hanze igice cya mbere kirangira ari igitego Kimwe cya Rayon Sports ku Busa bwa Rutsiro FC (1-0).

Igice cya Kabiri cyatangiye umutoza wa Rayon Sports Rwaka Jean Claude akora impinduka maze Bugingo Hakim asimbura Nshimimana Fabrice, Rutsiro FC itangiza umupira ihita inawurenza, Serumogo Ally atinda kurengura umusifuzi Abdoul Twagirumukiza ahita amwereka ikarita y'umuhondo, yarenguriye Aziz Bassane yinjirana umupira mu rubuga rw'amahina ariko awuteye ushyirwa muri koruneri na Olivier Bandu iterwa na Muhire ufatwa na Abeddy Biramahire awutera hanze.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje kwataka ishaka ikindi gitego ari nako umutoza yongeramo ingufu asimbuza maze Biramahire Abeddy asimburwa na Niyonzima Olivier Seif bakomeza kwiga uburyo batera igihunga ba myugariro Rutsiro FC. Ku munota wa 69 Ndayishimiye Richard yahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukurura Ndabitezimana Lazard ahita ahana ikosa ariko umupira ufatwa n'abakinnyi ba Rayon Sports bari bakambitse hafi y'urubuga rw'amahina Ishimwe Fisto afashe umupira umukinnyi wa Rutsiro FC Kwizera Bahati Emilien amukubita umugeri mu gatuza bari ku murongo w'urubuga rw'amahina hatangwa Penariti itavuzweho rumwe n'abari muri Stade, yatewe neza na Rukundo Abdul Rahman atsinda igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

blank
Rukundo Abudlahaman watsinze Igitego cya 2 ateye Penariti neza cyane

Abakinnyi ba Rutsiro FC nabo batishimiye iyo Penariti maze bakina nabi kugera aho umukinnyi Kabura Jean ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Aziz Bassane inyuma y'urubuga rw'amahina, yahise iterwa ariko abakinnyi ba Rutsiro FC bawushyira muri koruneri yatewe na Bugingo Hakim ariko abanje guhabwa ikarita y'umuhondo nyuma yo guhindura aho aterera umupira yateye ukagonga urukuta usubira muri koruneri yatewe ntiyagira icyo itanga.

blank
Abakinnyi ba Rutsiro FC nabo banyuzagamo bakagora Rayon Sports

Ku munota wa 85 umutoza Rwaka Claude yongeye gukora impinduka maze Elenga Kanga asimbura Muhire Kevin wahise asigira Niyonzima Olivier Seif igitambaro cya Kapiteni wa Rayon Sports, Rutsiro FC yakomeje kugerageza gushaka igitego ariko biranga. Ku munota wa 90+2 umutoza Rwaka Claude yasimbuje bwa nyuma maze Adama Bagayogo asimbura Aziz Bassane. Umukino urangira Rayon yegukanye insinzi y'ibitego Bibiri ku Busa bwa Rutsiro FC (2-0). Rayon Sports ikaba yisubije umwanya wa mbere n'amanota 56 yari yaraye ikuweho na mukeba wayo APR FC ubu ifite amanota 55, Rayon Sports ikaba izasubira mu kibuga ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi aho izaba yakiriwe na Police FC ku isaha ya Saa moya, mu gihe APR FC izaba yakiriye Amagaju FC ku isaha ya Saa Kumi n'ebyili kuwa Gatandatu.
blank

blank
Abakinnyi ba Rayon Sports umutoza Rwaka Jean Claude yakinishije

blank

blank
Abakinnyi Umutoza wa Rutsiro FC Gatera Mussa yakinishishe
blank
Uko Umunsi wa 26 wa Shampiyona urangiye amakipe ahagaze ku myanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *