Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda irakomereza ku munsi wayo wa 25. Aho bitoroshye ku makipe ashaka igikombe, arwanira kuba mu myanya ya hafi ndetse n'arwana no kudasubira mu cyiciro cya 2.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 ku isaha ya Saa Cyenda hari umukino ubanziriza iyindi aho Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 20 ku kibuga yakiriraho cya Pele Stadium irakira Kiyovu Sports ya 13 n'amanota yayo 27. Uyu mukino urasifurwa na Rurisa Patience mu kibuga hagati, aha iyi Kiyovu benshi batahaga amahirwe kuko nayo yari habi ariko kugeza ubu bikaba bigaragara ko byashoboka kudasubira aho habi, Vision FC nyirayo Birungi John we asa n'uwamaze kwiyakira gusubira mu kiciro cya Kabili kuko aherutse gutangaza ko gukomeza bitoroshye kuko ikipe ubushobozi bwayo ari buke agendeye kuzo bahatana.

Ejo kuwa Gatandatu tariki 26 hazaba imikino ine (4) ku bibuga bitandukanye kandi ikabera ku isaha imwe ya Saa Cyenda. Musanze FC iri ku mwanya wa 10 n'amanota 27 ku kibuga cyayo cya Sitade Ubworoherane izakira Muhazi United iri ku mwanya wa 14 n'amanota 26, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 40 ku Kibuga yakiriraho cya Kigali Pele Stadium, izakira Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa 5 n'amanota 35. Bugesera FC iri habi kugeza ubu kuko iri ku mwanya wa 15 n'amanota 24 ku kibuga yakiriraho i Bugesera izakira Marine FC iri ku mwanya wa 12 n'amanota 27, aha Bugesera FC abari abatoza bayo Haringingo Christian na Nduwimana Pablo bakaba barabereretse maze ubuyobozi bugirira ikizere umutoza Banamwana Camarade akazungirizwa na Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ bakareba ko bayikura mu murongo utukura dore ko Perezida Gahigi yemeje ko itazamanuka. Rutsiro FC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 34 ku kibuga yakiriraho cya Stade Umuganda ikazakira APR FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 49 kandi ikaba iha ikizere abakunzi bayo cyo gutwara igikombe n'ubwo irushwa na mukeba wayo Rayon Sports inota 1 gusa.

Ku cyumweru tariki 27 Mata 2025 ku isaha ya Saa Cyenda Etincelles FC iri ku mwanya wa 9 n'amanota 28 ku kibuga yakiriraho cya Stade Umuganda izakira Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 50, Gorilla FC iri ku mwanya wa 7 n'amanota 33 ikazakina na Police FC ni ku kibuga cya Pele Stadium zakiriraho zombi, uyu mukino ukazaba ku isaha ya Saa Saba kuko hazakurikiraho Gasogi United iri ku mwanya wa 11 n'amanota 27 ikazakira Amagaju FC ari ku mwanya wa 8 n'amanota 29, aha Gasogi United ikazaba itozwa n'Umutoza wungirije Dusenge Sasha nyuma y'aho Perezida wayo yirukaniye umutoza mukuru Tchiamas Gyslain Bienvenue n'umunyezamu Ibrahima Dauda Barelli ku mukino baheruka gutsindwamo na Police FC.

