Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025 nibwo hatangira umunsi wa 28 wa Shampiyona (Rwanda Premier League) irimo igenda igera ku musozo ariko ikipe zihatanira igikombe zikubana ku kinyuranyo cy'inota rimwe arinako hibazwa izaherekeza Vision FC mu kiciro cya Kabiri kuko imibare igaragaza ko yo yamaze gusubirayo.

Uyu munsi Kiyovu Sports ya 9 n'amanota yayo 34 ku isaha ya Saa Cyenda ku kibuga yakiriraho cya Kigali Pele Stadium irakira Rutsiro FC iri ku mwanya wa 6 n'amanota 37, iyi Kiyovu Sports mu ntangiriro no hagati muri iyi Shampiyona benshi babonaga ko izamanuka ariko haza kuza itsinda ryiswe iy'ubutabazi riyobowe n'uwahoze ari perezida wayo Ndorimama Francois Regis "General" biranabakundira bayigeza aho bigaragara ko itakimanutse, gusa ubu twandika iyi nkuru guhera ku mutoza n'abakinnyi barataka ko nta mushahara baherutse rwose inzara ibamereye nabi ariko mu kiganiro n'Iitangazamakuru perezida wa Kiyovu Sports Nkurunziza David aherutse gutangaza ko yavuye gushaka amikoro, ibindi ni ugutegereza uyu munsi.

Ejo kuwa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 saa cyenda hazaba imikino myinshi aho Amagaju FC ari mu murongo utukura ku mwanya wa 15 n'amanota 29 ku kibuga yakiriraho cya sitade mpuzamahanga ya Huye azakira umuturanyi wayo Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 7 n'amanota 37, ni umukino umutoza w'Amagaju FC Niyongira Amaris yahamije ko azaheraho akuraho amanota atatu amufasha kwikura mu murongo utukura ndetse n'indi asigaranye abantu bakaba bategereje aho icyo cyizere gituruka n'ubwo benshi badatinya kuvuga ko hari bubeho ibiganiro.
Marine FC nayo itari heza kuko iri ku mwanya wa 14 n'amanota 30 ku kibuga yakiriraho cya Stade Umuganda izakira Musanze FC ya 12 n'amanota 31, Bugesera FC ya 11 n'amanota 31 nayo kuri Sitade yakiriraho izaba ikina na Rayon Sports iyoboye urutonde n'amanota 59 ariko birantega zikaba zikomeje kuyibana ikibazo nyuma y'amadeni yandi hakaba haje ugutabaza ku ikipe y'abagore bavuga ko ntako bameze ikindi iri kurebera ku rutugu inifuza ko ikipe zizahura niyo zihanganiye igikombe hariyayitesha urwikekwe ni rwose! Mukeba wayo APR FC iri ku mwanya wa 2 n'amanota 58 ikaba inaherutse gusezerera abatoza ariko ikaba ifite urwikekwe cyane kuri mukeba iyirusha inota ko ejo itsinze Bugesera yaba ikomeje gusatira kuyitwara igikombe mu gihe yifuzaga uyu mwaka kubika 2 icy'amahoro n'icya shampiyona, ku kibuga yakiriraho rero cya Kigali Pele Stadium izaba yakiriye Gorilla FC ya 5 n'amanota 37. Hazakurikiraho Gasogi United ya 8 n'amanota 34 ku isaha ya Saa Kumi n'ebyili z'umugoroba ikazakira Muhazi United iri ku mwanya wa 13 n'amanota 30.

Ku Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi saa Cyenda ikipe ya Police FC ku kibuga yakiriraho cya Kigali Pele Stadium izakira ikipe ya Vision FC yamaze kwiyakira mu gusubira mu kiciro cya Kabiri, naho kuwa mbere tariki 19 Gicurasi 2025 umunsi wa 28 wa Shampiyona Rwanda Premier League uzasozwa hakinwa umukino umwe aho AS Kigali iri ku mwanya wa 3 n'amanota 44 saa cyenda ku kibuga yakiriraho cya Kigali Pele Stadium izakira Etincelles FC ya 10 n'amanota 32, iyi AS Kigali FC nayo abakinnyi bayo baratakambira ubuyobozi ko bwabafasha bukababonera amafaranga yo kwirwanaho yaba ayo kwishyura amazu n'ibindi, iyi shampiyona ikaba ikigaragara nk'iyaryoheye abakunzi ba Ruhago cyane kuko urebye amakipe ahanganiye igikombe ku kinyuranyo cy'inota rimwe ndetse n'uburyo kugeza n'ubu ntawurahamya iyasanga Vision FC aho iri zikazasubirana mu kiciro cya Kabiri zicara aho Muhanga FC na Gicumbi FC zari ziri ubu zikaba zarageze mu kiciro cya mbere, Itoroshi.rw tubifurije kuzaryoherwa n'uyu munsi wa 28.
